Ubugira gatatu, ikipe ya APR FC yongeye gutakariza amanota i Kirehe, nyuma yo kunganya na Kirehe FC ubusa ku busa ku nshuro ya gatatu ku mukino wa gatatu mu mukino w’ umunsi wa 18 wa shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.
APR FC yaherukaga kunganya na Gicumbi nabwo mu mukino wa shampiyona FC, iminota ya mbere y’ umukino, APR FC yokeje igitutu Kirehe FC ndetse biranayihira ibona penarite Muhadjiri ntiyabasha kuyitsinda. Aya mahirwe kimwe nandi yose babonye, ntibabashije kuyabyaza umusaruro birangira akamipe yombi anganyije 0-0.
Mu gice cya kabiri, Zlatko yinjije mu kibuga Nkinzingabo Fiston wajemo asimbuye Nshuti Savio, Ntwari Evode winjiyemo asimbuye Butera Andre , gusa nta kintu byafashije APR FC kugira ngo ibe yakwegukana amanota atatu byaje kurangira nta kipe nimwe ibonye inshundura z’ iyindi.
APR FC nyuma yo kunganya uyu mukino bivuze ko igumye ku mwanya wa mbere n’ amanota 42, amanota abiri inyuma ya Rayon Sports, nyuma y’uyu mukino, APR FC izakira Marines tariki 06 Werurwe kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.