Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Twaganiriye na Zlatko tumubaza uko biteguye Bugesera FC ndetse anatubwira icyo yaba azi kuri iyi kipe

APR FC ikomeje imyitozo yitegura umukino uzayihuza na Bugesera FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mata kuri stade ya Kigali i Nyamirambo. Zlatko Krmpotić utoza APR FC yavuze ko biteguye neza uyu mukino, intego yabo ngo n’ugutahana amanota 3.

Mu kiganiro n’umutoza w’umunya Serbia Zlatko Krmpotić, utoza APR FC twamubajije uko we n’abasore be biteguye uyu mukino,atubwira ko biteguye neza ngo icyo bashaka ni amanota atatu.

Ati ” Icyo nakubwira n’uko twiteguye neza intego n’ugutahana amanota atatu kuko ubu nta rindi kosa twemerewe gukora kugira ngo amahirwe yo kwegukana igikombe atayoyoka kandi dusa naho tuyafite, rero icyo dushaka n’ugutsinda uriya mukino ibindi bikaza nyuma”.

Zlatko kandi twamubajije icyo ku ikipe bagiye gukina nayo,maze atubwira ko yayibonyeho ikina na Rayon Sports muri shampiyona. Ati ” Bugesera nagize amahirwe yo kuyibona ikina na Rayon Sports, nabonye ari ikipe nziza ikindi namenye n’uko inafitemo abakinnyi bamwe bafite ubunararibonye.”

Tubibutse ko mukino ubanza wa shampiyona ikipe ya APR FC yanganyije na Bugesera 1-1 mu mukino wabereye ku kibuga cya Bugesera mu karere ka Bugesera. Icyo gihe hari tariki 16 Ukuboza 2018.

Ikipe ya APR FC ikaba ikomeza imyitozo ibanziriza iya nyuma uyu munsi saa tatu (09h00) i Shyorongi nk’ibisanzwe.

90 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *