Nyuma y’uko imikino ibiri ya shampiyona APR FC yari gukina guhera mu mpera z’iki cyumweru, umunsi wa 21 ndetse n’umunsi wa 22 yombi igizwe ibirarane, umutoza Zlatko yavuze ko bazakomeza imyitozo ariko bakanakinamo imikino ya gishuti.
Mu kiganiro n’umutoza Zlatko yavuze ko bo bazakomeze imyitozo ariko kandi bagakinamo n’imikino ya gishuti kugira ngo bifasha n’abakinnyi basigaye. Ati: dufite abakinnyi benshi bahamagawe mu ikipe y’igihugu, ariko dufite n’abandi basigaye, rero tuzakomeza imyitozo ariko nibinadukundira tuzareba ko twabona imikino ya gishuti twakina, kugira ngo bifashe abakinnyi batagiye mu ikipe y’igihugu.
Ikipe y’igihugu Amavubi iritegura umukino ifitanye umukino na Les Eléphants za Côte d’Ivoire mu mpera z’uku kwezi mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2019 kizabera mu Misiri muri Kamena. Umutozo w’iyi kipe akaba yarahamagaye abakinnyi 10 ba APR FC barimo: Kimenyi Yves, Buregeya Prince, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Butera Andrew, Ally Niyonzima,Amran Nshimiyimana, Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Dominique Savio, na Byiringiro Lague.
Kubera umura munini w’abakinnyi ba SPR FC bahamagawe muikipe y’igihugu, nibyo byatumye umukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona APR FC yagomba gusura ikipe ya Mukura VS i Huye, ndetse n’umunsi wa 22, APR FC yagombaga kwakira ikipe ya Sunrise kuri stade ya Kigali, iyi mikino yombi igirwa ibirarane, ikazakinwa mu mpera z’uku kwezi hagati ya tariki ya 27 Werurwe na tariki ya 05 Mata 2019.