E-mail: administration@aprfc.rw

Tuyisenge Jacques yatowe nk’umukinnyi witwaye neza mu mukino Amavubi yatsinzemo Togo

Rutahizamu wa APR FC akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Tuyisenge Jacques yatowe nk’umukinnyi witwaye neza mu mukino wa gatatu w’u Rwanda muri CHAN 2020 yatsinzemo Togo ibitego 3-2 maze biyiha gukomeza muri 1/4 cy’irushanwa.

Tuyisenge wari uyoboye bagenzi be, yagerageje kurema uburyo bwinshi bw’Amavubi yari yaje mu mukino yiyemeje gusatira Togo mbere y’uko atsinda igitego cya kabiri cyaje kongera imbaraga u Rwanda rwasabwaga gutsinda kugira ngo rukomeze muri 1/4.

Amavubi yabonye igitego cya mbere ku munota wa 45 kuri coup-franc yatewe neza na Bayisenge Emery maze Niyonzima Olivier Seifu ashyiraho umutwe igitego cya mbere kiba kirinjiye ndetse amakipe ajya kuruhuka ari 1-1.

Ku munota wa 60 nibwo myugariro Omborenga Fitina yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina maze Tuyisenge Jacques azamuka mu kirere, awudunda n’umutwe uruhukira mu izamu rya Togo ari na kimwe mu byamufashije gutorwa nk’umukinyi witwaye neza muri uyu mukino.

Nyuma y’iminota itandatu gusa, Twizeyimana Martin Fabrice wari umaze iminota 10 asimbuye Kalisa Rachid, ahindura umupira wafunzwe neza na Sugira Ernest, acenga abakinnyi babiri ba Togo mbere yo kuwuboneza mu izamu. Amavubi atahukana intsinzi gutyo muri uyu mukino.

Gutsinda uyu mukino bivuze ko u Rwanda rwazamutse ari urwa kabiri n’amanota atanu, aho ruzahura n’ikipe izaba iya mbere mu itsinda D rigizwe na Zambia, Guinea, Tanzania na Namibia, ariko iki gihugu cya nyuma cyamaze gusezererwa.

Abakinnyi babanje mu kibuga: Rwanda: Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry (Bayisenge Emery 8’), Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier, Kalisa Rachid (Twizeyimana Martin Fabrice 56’), Byiringiro Lague, Nshuti Dominique Savio (Sugira Ernest 61’), Hakizimana Muhadjiri na Tuyisenge Jacques (c).

Ubuyobozi bwa APR FC nk’uko bwabikoze ubushize ku mukinnyi wayo Ombolenga Fitina bwongeye kwishimira igihembo cyahawe Tuyisenge Jacques nka “Man of the Match” yahawe mu izina ry’ abakinnyi b’Amavubi bose. Ubuyobozi buti: ”Bakinnyi nimukomereze aho ibyo bihembo birakenewe.”

Chairman.

Leave a Reply

Your email address will not be published.