Thursday, September 28E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Tuyisenge Jacques yahakanye amakuru amwerekeza muri Young Africans

Rutahizamu wa APR FC akaba na Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Tuyisenge Jacques yahakanye amakuru yavugwaga ko agiye kwerekeza mu ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania.

Ni inkuru yanditswe ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya 4 Werurwe, ko Tuyisenge yaba yuriye rutemikirere yerekeza muri Tanzaniya kuvugana n’ubuyobozi bw’ikipe ya Young SC.

Nyuma yo kubona ibi, twabajije uyu rutahizamu ko byaba ari ukuri nawe araduhakanira avuga ko ari inkuru mpimbano.

Yagize ati: “Oya ntabwo ari byo pe nanjye nabibonye nk’uko namwe mwabibonye, ni inkuru mpimbano rwose jyewe ndi umukinnyi wa APR FC ibindi ni ibihuha”

Rutahizamu Tuyisenge Jacques yanyomoje inkuru yabyutse yandikwa ku mbuga nkoranyambaga zo muri Tanzania ko agiye kwerekeza muri Young SC

 

Tuyisenge Jacques yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yerekanwa nk’umukinnyi w’ikipe y’ingabo z’igihugu tariki ya 18 Nzeri, aza guhabwa nomero 9 tarika ya 11 Ukwakira ari nayo asanzwe yambara mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *