Rutahizamu w’ikipe ya APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi Jacques Tuyisenge yasobanuye uko bakiriye tombora y’imikino nyafurika ya CAF Champions League anatanga ikizere.
Ni mukiganiro yagiranye n’urubuga rw’iyi kipe kuri uyu wa kabiri tariki 17 Kanama 2021 aho yatangiye abazwa uko bakiriye gutombora ikipe ya Mogadishu City Club
Yagize ati” Ni byiza kuba twaramenye ikipe tuzakina nayo, ubu tugiye kwitegura tuzi abo tuzahangana nabo nicyo cyingezi.”
Yakomeje asobanura ko nta kindi usibye kwitegura neza kandi ko hagati yabo nk’abakinnyi bakomeza kwibukiranya agaciro n’imbaraga z’aya marushanwa.
Yagize ati” Icya mbere ni ukwitegura neza bitewe n’amarushanwa tugiye gukina,byose turabifite ahasigaye ni ahacu nk’abakinnyi, icyo tuganira hagati yacu ni ukwibukiranya agaciro n’imbaraga z’amarushanwa tugiye gukina, ibintu byose birashoboka iyo mukoreye hamwe, mukanitanga uko bishoboka.
Yakomeje agira icyo atangariza abakunzi n’abafana ba APR FC
Yagize ati” Abafana icyo tubasaba ni ugukomeza kudushyigikira nk’uko bisanzwe natwe tukabashakira ibyishimo nk’uko nabivuze twese hamwe birashoboka.
Jacques Tuyisenge ubu ari mu ikipe y’igihugu Amavubi aho iri mu myiteguro yo gushakisha itike y’igikombe cy’isi aho igomba guhura n’ikipe y’igihugu ya Mali.