E-mail: administration@aprfc.rw

“Turashaka kuzamuka mu itsinda turi aba mbere.” Jimmy Mulisa

Ku munsi w’ejo ni bwo hazakinwa imikino isoza itsinda rya C mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ririmo kubera mu Rwanda, umutoza wa APR FC Jimmy Mulisa avuga ko nta kosa bagomba gukora ku mukino usoza itsinda bazakina na Heegan FC.

Kugeza ubu ikipe ya APR FC ni yo iyoboye iri tsinda n’amanota 6 aho yatsinze imikino ibiri yayo yose, Green Eagles FC na Proline zifite amanota 3 mu gihe Heegan FC ari yo ya nyuma n’ubusa.

N’ubwo APR FC yamaze kubona itike ya 1/4, umutoza w’iyi kipe Jimmy Mulisa avuga ko bashaka kuzamuka ari aba mbere mu itsinda, bityo ko umukino usoza itsinda bagomba kuwutsinda.

Yagize ati”Ni byo turi aba mbere, ariko biracyashoboka ko umwanya twawytakaza ni yo mpamvu umukino tugomba kuwutsinda, turashaka kuzamuka mu itsinda turi aba mbere, urumva rero nta kosa tugomba gukora. Abakinnyi bameze neza nta kibazo bariteguye.”

Yakomeje avuga ko batazoroherwa n’uyu mukino kuko n’ubwo iyi kipe yatsinzwe imikino ibiri ibanza nayo izaba ishaka gutaha byibuze itsinze uyu umukino, akaba ari yo mpamvu bazakoresha imbaraga zose zishoboka.

Uyu mukino ukaba uzabera ejo Nyamirambo saa 15:30′. Mu gihe APR FC yazamuka ari iya mbere mu itsinda yazahura n’iya kabiri mu D, ni mu gihe iya mbere mu itsinda D izahura n’iya 2 mu itsinda C.

Leave a Reply

Your email address will not be published.