Umukinnyi wo hagati akaba ni visi kapiteni wa APR FC Manishimwe Djabel aratangaza ko bashimishijwe cyane kurenga icyiciro cya mbere cy’amajonjora y’imikino ya CAF Champions League nyuma yo gutsinda MCC 2-1.
Ni mukiganiro twagiranye na Djabel dutangira tumubaza uko bakiriye gukomeza mu kindi cyiciro gikurikiyeho mu mikino ya CAF Champions League.
Yagize ati” Ni ibintu byadushimishije cyane kuko byari muntego zacu ko tugomba kurenga icyiciro cya mbere rero byari ibyishimo muri rusange kubona dukomeje mu kindi cyiciro.”
Djable kandi yakomeje adusobanurira icyabafashije kugaruka mu mukino nyuma yo gutsindwa igitego, dore ko ari nawe watsinze igitego cya mbere cya APR FC muri bibiri iyi kipe yatsinze MCC.
Yagize ati” Wari umukino utoroshye ku ruhande rwacu kuko twabanje gutsindwa igitego, gusa ntabwo twacitse intege twaraganiriye hagati yacu nkabakinnyi twumvikana ko tubona intsinzwi cg intsinzi ari uko umusifuzi asoje umukino, mu mitwe yacu twari dukomeye twumva ko nta gutsindwa rero byaje no kudukundira mbasha no gutsinda igitego.”
Mu gusoza ikiganiro twagiranye na Manishmwe Djabel yanatubwiye uko biteguye umukino uzabahuza na Etoile du Sahel yo muri Tunisia umukino wa kabiri w’amajonjora.
Yagize ati” Umukino tugiye gukurikizaho navuga ko ari umukino uzaba ukomeye ku mpande zombi, gusa twe turiteguye kandi twiteguye intsinzi, tugomba kubikorera tugatanga ibyo dufite byose ibisigaye tukabiharira Nyagasani.”
Tubibutse ko umukino uzahuza APR FC na Etoile du Sahel uzakinwa tariki 16 Ukwakira 2021 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda zuzuye mu gihe umukino wo kwishyura uzabera muri Tunisia.