E-mail: administration@aprfc.rw

Tugomba gukora ibishoboka byose tugatwara igikombe cya shampiyona: Jacques Tuyisenge

Rutahizamu w’ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC Jacques Tuyisenge yasobonuye uko yumva ameza nyuma yo gukiruka imvune ye yagiriye mu ikipe y’igihugu ubwo yari muri Cameroon mu mikino ya CHAN, avuga ko ameze neza cyane dore ko kugeza ubu amaze gukina imikino itatu ya shampiyona.

Ni mukiganiro twagiranye n’uyu rutahizamu kuri uyu wa Kane dutangira tumubaza uko yumva ameze, nyuma y’igihe amaze afite imvune yanatumye atabasha gutangirana nabandi imikino ya shampiyona imaze gukinwa ari itandatu we akaba amaze gukinamo itatu gusa.

Yagize ati” Ubu narakize meze neza ntakibazo, maze n’iminsi ntagiye gukina kuko maze gukina imikino itatu kugeza ubu, ndetse muri iyo mikino maze gukina, nagize amahirwe  yo kubonamo ibitego bibiri byananyongereye imbaraga zo kugaruka neza mu kibuga nyuma y’amezi atatu nari maze ntakina.”

Jacques yamaze gutangira imyitozo

Mu kiganiro twagiranye na Jacques Tuyisenge twanamubajije uko yiteguye icyiciro kindi cya shampiyona kizakinwa n’amakipe umunani yazamutse mu matsinda, avuga ko we nabagenzi be biteguye neza cyane ko bagomba guhatana uko byagenda kose kugira ngo begukane igikombe cya shampiyona.

Yagize ati” Icyiciro tugezemo kirakomeye, ariko jyewe nabagenzi banjye turiteguye, tugomba guhatana tugakora ibishoboka byose tugatwara igikombe cya shampiyona, dufite abatoza beza, ubuyobozi buradushyigikiye batuba hafi buri gihe, rero natwe nk’abakinnyi intego yacu ntayindi n’uguhatana bishoboka byose tugatwara igikombe cya shampiyona.”

Jacques yaboneyeho n’umwanya wo kugira icyo abwira abafana n’abakunzi ba APR FC avuga ko yiteguye gutanga imbaraga ze zose afatanyije nabagenzi be kugira ngo babehe ibyishimo anabasaba gukomeza kubaba hafi nk’ibisanzwe.

Yagize ati” Abafana n’abakunzi ba APR FC nababwira ko niteguye gutanga imbaraga zanjye zose mfatanyije nabagenzi banjye, kugira ngo tubahe ibyishimo, niyo ntego yacu kandi ndizera ntashidikanya ko tuzayigeraho, icyo nabasaba bakomeze batube hafi nk’ibisanzwe duterane ingabo mu bitugu ibindi tuzabigeraho twese hamwe dufatanyije.”

Kuri uyu wa Kane nibwo ikipe ya APR FC iza kumenya ikipe bazamukana mu itsinda ryayo rya A nyuma y’umukino w’ikirarane uri buhuze ikipe ya Bugesera FC n’ikipe ya AS Muhanga kuri stade ya Bugesera.

Leave a Reply

Your email address will not be published.