
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nzeri 2022 umuyobozi mukuru w’icyubahiro wa APR F.C Gen James Kabarebe ari kumwe na Chairman wayo Lt Gen MK MUBARAKH basuye ikipe aho baje gushimira uko yitwaye ubwo yakinaga n’ikipe ya US Monastir no kubaha impanuro mbere yo kwerekeza muri Tunisia.
Mbere y’uko APR F.C yerekeza mu karere ka Huye gukina umukino ubanza wa CAF Champions League Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR F.C yahaye impanuro abakinnyi b’iyi kipe ndetse ibyo yabasabye baje kubyubahiriza batsinda kipe ya US Monastir igitego kimwe ku busa,
Kuri uyu wa mbere akaba yari yagarutse kubashimira uko bitwaye anabibutsa ko bakibakeneye mu mukino wo kwishyura.
Lt Gen MK MUBARAKH yabanje guha ikaze abari bahari, akomeza ashimira uko ikipe yitwaye anaboneraho guha ikaze Umuyobozi w’Icyubahiro.

Yagize ati “mbahaye ikaze mwese muri hano, maze igihe ntabasura ariko ntibimbuza kubakurikirana cyane, mwitwaye neza, byagaragariye buri wese kandi yabonye ko mufite umupira uri hejuru ibyo bituma aho ingabo ziri hose zishima kuko mwerekanye ko mushoboye.” Tubategerejeho indi ntsinzi muri Tunisia kandi muzabikora kuko murashoboye.
Mu ijambo rye Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR F.C yavuze ko babategerejeho intsinzi aho bagiye kwerekeza kandi baziko naho bazitwara neza, yanashimiye ikipe uko yitwaye ababwira ko abitezeho indi ntsinzi mu mahanga.

Yagize ati “Ikitugaruye hano ni ukubashimira, ibyo nababwiye mbere mwarabikoze kandi mwerekanye ko ntawe uzava hano byoroshye, umupira narawurebye igice cya mbere iriya kipe twari kuba twayitsinze ibitego byinshi kuko mwarayirushije cyane turashaka ko bigera no kumunota wa 60 mukiri hajuru muyotsa igitutu muratanga ikizere ko tuzayisezerera kuko mwamaze kwiremamo ikizere rero ninacyo kigomba kubakomeza mukayisezerera kuko mwarabigaragaje”
“Nta bintu byinshi ndi buvuge kuko mwe mubyerekanira mu kibuga benshi ntibabahaga amahirwe yo gutsinda ariko hano muri APR F.C buri mukinnyi uri muri iyi kipe aba ashoboye kuko ntawe ujya kuza hano tutaramukurikiranye, ibyo rero nibyo biba bigomba gutuma duhorana intsinzi, mubigaragaze nahariya mugiye kwerekeza kandi nziko muzabikora tukabakira neza mutahukanye intsinzi”
Yasoje abizeza ko Ubuyobozi buhari ngo bukore ibyo busabwa gukora
Yagize ati “ndahari yewe n’ Ubuyobozi bwiyi Equipe burahari ngo dukore ibyo Ubuyobozi bukora iyo ikipe yatsinze kandi muzishima. Mbifurije intsinzi.”


Amafoto yaranze imyitozo yo kuri uyu wa mbere:































