APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Gasogi United

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu isoje imyitozo ya nyuma mbere mbere yo guhura na Gasogi United mu mukino w’umunsi wa makumyaburi n’umunani wa shampiona y’icyiciro cya mbere kuri iki Cyumweru i Nyamirambo kuri Kigali PELE Stadium saa cyenda(15h00)

Ni imyitozo yakorewe ku kibuga cya Shyorongi aho n’ubundi iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo yayo, ikipe ya Gosogi United ikaba ariyo izakira APR FC kuri uyu mukino. APR FC yaherukaga mu kibuga kuwa Gatandatu ubwo yatsinda ikipe ya Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere igeze ku minsi wayo wa 28 kugeza ubu ikipe ya APR FC yamaze kwegukana igikombe cya shampiyona, ni iya mbere ku rutonde rwa shampyiona aho irusha ikipe ya kabiri Rayon Sports amanota 12.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top