APR FC yagize icyo ivuga ku kirego Umutoza Adil yayirezemo muri FIFA

APR FC yatangaje ko ikirego Adil Erradi Mohammed wahoze ari Umutoza wayo yayireze muri FIFA cyateshejwe agaciro no mu bujurire.

Mu itangazo APR FC yashyize ahagaragara iramenyesha abakunzi bayo n’ab’umupira w’amaguru muri rusange ko ikirego Umutoza Adil yayireze avuga ko amasezerano ye yasheshwe nta mpamvu ifatika, cyateshejwe agaciro haba ku rwego rwa mbere ndetse no mu bujurire.

Ni nyuma y’aho Urukiko rushinzwe gukemura impaka muri Siporo ku Isi (TAS), rutesheje agaciro ubujurire Umunya-Maroc, Mohamed Adil Erradi, yarezemo APR FC ayishinja kumwirukana mu buryo budakurikije amategeko.

TAS itesheje agaciro icyo kirego mu rwego rw’ubujurire nyuma y’uko giteshejwe agaciro no ku rwego rwa mbere n’Akanama gashinzwe Uburenganzira bw’Abakinnyi n’Abatoza muri FIFA ku wa 9 Gicurasi 2023.

Tariki 14 Ukwakira 2022, ni bwo APR FC yahagaritse mu kazi mu gihe kingana n’ukwezi Adil Erradi Mohammed wavuzweho guteza umwuka mubi no guhindanya isura y’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Ni icyemezo uwo mutoza atishimiye, maze ku itariki ya 23 Ukwakira 2022 ahita yigendera, ibintu bamwe bafashe nko kwivumbura agata akazi.

Nyuma yaje kwandikirwa amabaruwa asabwa kugaruka mu kazi arinangira kugeza ubwo hafashwe umwanzuro wo gusesa amasezerano, aho yafatwaga nk’umukozi wataye akazi.

Iyo ni yo yabaye intandaro yo kujya kuregera FIFA, ikirego kikaba cyamaze gufatwaho umwanzuro wa nyuma.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top