APR FC yakuye amanota atatu kuri AS Muhanga mu mukino w’umunsi wa cumi na gatatu wa Azam Rwanda premier league shampiyona y’icyiciro cya mbere iyitsinze 2-1 mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
APR FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 23′ gitsinzwe na Sugira Ernest wanatangiye uyu mukino nyuma y’umwaka n’igice atagaragara mu kibuga ku mupira yahawe na Byiringiro Lague. Iki gitego cyaje kugomborwa ku munota wa 39′ bajya kuruhuka amakipe yombi anganya 1-1. Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mugiraneza Jean Baptiste ku munota wa 73′ kuri koruneri yari itewe neza na Byiringiro Lague.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino kuri APR FC, byatumye ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 29 mu mikino cumi n’ibiri imaze gukina, mu gihe hamaze gukinwa imikino cumi n’itatu ya shampiyona, bivuze ko APR FC ifite umukino umwe w’ikirarane uzayihuza na Sunrise.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere ikazakomeza mu mpera z’icyumweru gitaha, APR ikaba izakirwa na Espoir ku kibuga cyayo i Rudizi mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona, mbere y’uko izahura na Police ku munsi wa 15 wa shampiyona.