E-mail: administration@aprfc.rw

Umunyabanga mukuru wa APR FC: ”Sugira na Nkomezi twabahaye uburenganzira bwo kwishakira andi makipe”

Ubuyobozi bwa APR FC bwahaye uburenganzira Sugira Ernest na Nkomezi Alex bwo kuba bakwishakira andi makipe ariko akabanza kuvugana n’ubuyobozi bwa APR FC nk’uko umunyabanga mukuru w’iyi kipe yabitangaje.

Tuganira n’umunyabanga mukuru wa APR FC Rtd. Lt Col Sekaramba Sylivestre mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere yatwemereye ko Sugira Ernest na Nkomezi Alex babahaye uburenganzi bwo kwishakira andi makipe.

Yagize ati: ”Nibyo koko Sugira  na Nkomeze  twabahaye uburenganzira bwo kwishakira andi makipe bakwerekezamo, ariko ikipe yagira uwo ishaka muri abo basore babiri igomba kubanza kuvugana n’ubuyobozi bwa APR FC kuko abo bombi bagifitanye amasezerano na APR FC.”

Sugira Ernest yahawe uburenganzira bwo kwishakira indi kipe

Umunyamabanga mukuru kandi yanaboneyeho kunyomoza amakuru yavugwaga ko Itangishaka Blaise na Nizeyimana Djuma baba nabo umwaka utaha w’imikino bazaba batakibarizwa mu ikipe y’ingabo z’igihugu.

Ati: ”Ayo makuru siyo pe kuko Djuma yaje afite imvune bituma atabasha kubona amahirwe yo gukina ariko ubu ameze neza kimwe na Blaise nawe nibwo agikira imvune rero ntabwo wabasezerera ubashinja umusaruro mucye kandi bataragize amahirwe yo kubona umwanya wo gukina kubera imvune.”

Umunyamabanga mukuru wa APR FC yahakanye amakuru yavugwaga ko Nizeyimana Djuma azatizwa
Itangishaka Blaise watangiranye imvune umwaka w’imikino 2019-2020 nawe azaguma muri APR FC umwaka utaha w’imikino

Rtd. Lt Col Sekaramba Sylivestre kandi yaboneyeho n’umwanya wo gutangaza ko ikipe imeze neza kandi yiteguye kuko abakinnyi bakora imyitozo baba bahawe n’umutoza buri wese ku giti cye kandi anemeza ko biteguye kuzitwara neza umwaka utaha w’imikino.

Leave a Reply

Your email address will not be published.