Ikipe ya APR FC itsinze umukino wayo wa gatatu mu irushanwa ry’imikino ya Gisirikare irimo kubera mu gihugu cya Kenya mu mujyi wa Nairobi.
Ibitego bibiri bya Sugira Ernest icya mbere cyabonetse ku munota wa 10 w’umukino ndetse n’icya gatatu ku munota wa 64, na kimwe cya Ishimwe Kevin byabonetse ku munota wa 43, mu gihe icya Tanzania ku munota wa 14, byafashije iyi kipe y’ingabo gukura amanota atatu kuri TPDF ihagarariye ingabo z’igihugu cya Tanzania muri aya marushanwa.
Ni umukino amakipe yombi yakinnye anganya amanota atandatu, nyuma y’uko amakipe yombi atsinze imikino yayo yombi ibanza, ariko Tanzania yazaga imbere y’ u Rwanda kuko yari izigamye ibitego bitanu, mu gihe APR FC yo yari izigamye ibitego bine mbere y’uko aya makipe ahura.
Ni umukino umutoza Muhamed Adil Errade yari yahinduye uburyo bw’imikinire aho inyuma hari ba myugariro bane imbere y’abo hari umwe hagati batatu mu gihe utaha izamu yari umwe (4-1-3-1)
Umutoza Mohammed , yavuze ko bashimishijwe cyane no gutsinda uyu mukino utaboroheye na gat,o anaboneraho gushimira abakinnyi be kuba babashije gushyira mu bikorwa ibyo yababwiye.
Ati: ”Ndashimira Imana ko tubashije gustinda uyu mukino, ni umukino utatworoheye na gato ariko ndagira ngo mfate uyu mwanya nshimire cyane byimazeyo abakinnyi banjye kuba babashije kwitwara neza ndetse no kuba bubahirije amabwiriza nari nabahaye”
Mohammed yakomeje asaba abakinnyi be gukomeza kwitwara neza kuko ngo igikombe bataragitwara anbibutsa ko bagifite umukino umwe usigaye kugira ngo irushanwa ribone uryegukana.
Ati: Ndasaba abakinnyi banjye gukomereza aho, bakomeze bitware neza ntabwo turabona igikombe kandi nicyo duashaka, reka nibutse abakinmyi banjye ko tugifite umukino umwe, ndasaba kwihangana nawo tukawutsinda kugira ngo intego yatuzanye tuyigereho”
Uyu mutoza yagiye akora impinduka zitandukanye aho ku ikubitiro yakuyemo Ishimwe Kevin ashyiramo Usengimana Dany, mu gihe Sugira yasimbuwe na Mugunga Yves naho Manishimwe Djabel asimburwa na Butera Andrew
Nyuma yo gutsinda uyu mukino, APR FC yahise iba iya mbere n’amanota 9, Tanzania iya kabiri n’amanota 6, Kenya 4, Burundi 3 naho Uganda 1. APR FC ikaba izongera gukina umukino wayo wa kane kuwa gatanu tariki 23 ari nawo wa nyuma. Bikaba biyisaba kunganya gusa kugira ngo itware igikombe.
Pills prescribing information. What side effects?
finasteride
Best news about drug. Read information now.
levaquin contraindications
cipo prasugrel
can i get finasteride without rx