Rutahizamu w’Ikipe y’Ingabo z’igihugu ndetse n’Amavubi Sugira Ernest atangaza ko yashimishijwe n’imitoreze y’Abatoza bashya nyuma y’iminsi itanu gusa bamaranye.
Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize Tariki ya 2 Kanama 2019, nibwo APR FC yerekanye abatoza bashya barimo abanya-Maroc ari bo Umukuru Mohammed Adil Erradi ndetse n’Umwungirije Bekraoui Nabiyl hakiyongeraho n’Uw’abanyezamu Mugabo Alex wavuye mu Ikipe ya Mukura Victory Sports.
Aba batoza batangiye imyitozo ya mbere bukeye kuwa gatandatu, bibanze ku y’ingufu nyuma y’uko bongeye guhuriza hamwe Ikipe yari imaze ibyumweru bibiri mu kiruhuko , igaruka mu myitozo yitegura Imikino ya gisirikare iteganyijwe gutangira ku Itariki ya 12 Kanama mu gihugu cya Kenya.


Sugira asanga aba batoza bashya bari ku rwego rwo hejuru ndetse ari n’abanyamwuga nk’uko yabitangarije Umunyamakuru wa APR FC.
Yagize ati: “Icyo navuga kuri aba batoza, nkurikije aho tugeze dukorana, ni abatoza b’abanyamwuga ku rwego rwo hejuru, batwigisha imikinire igezweho kandi bakagerageza kubitwumvisha mu buryo butworoheye. Ntacyo nabanenga kuko turi gukorana neza cyane.”

Abajijwe itandukaniro abona hagati y’abatoza bashya n’abababanjirije bari bayobowe na Zlatko Krmpotić wari wungirijwe Jimmy Mulisa batandukanye na APR FC nyuma yo kuviramo muri ½ cya CECAFA Kagame Cup 2019, uyu rutahizamu w’imyaka 28 akaba yatangaje ko nta tandukaniro rinini cyane riri hagati yabo, ndetse ko atanenga abababanjirije abita babi.
Ati: “Buri mutoza agira imitoreze ndetse n’imikinire ye, ntabwo navuga ko abo twatandukanye bari babi cyane ngamije kwerekana ko aba ari bo beza cyane. Abo twatandukanye bafite imitoreze yabo itandukanye n’iy’aba. Niryo tandukaniro.”
Sugira Ernest yerekeje muri APR FC mu mwaka wa 2017-2018 aturutse muri Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yerekeje mbere yo kwitwara neza mu Irushanwa rya CHAN 2016 ryabereye mu Rwanda, icyo gihe kandi akaba yaranitwaraga neza mu Ikipe ya AS Kigali.











Iyumvire ikiganiro twagiranye na Sugira Ernest atubwira uko yakiriye imitoreze y’abatoza bashya