Rutahizamu w’ikipe ya APR FC Sugira Ernest ngo arumva yarakize neza nyuma y’ukwezi kose yari amaze atagaragara mu kibuga kubera ikibazo cy’umutsi wo mu itako yari amaranye iminsi.
Mu kiganiro na Sugira yatubwiye ko ubu yumva ameze neza ngo ntabwo akibabara nagato. Ati: nibyo koko nari maze igihe ntakina kubera imvune, nagize ikibazo cy’umutsi wo mu itako kandi iriya mvune ntakindi wakora bisaba kuruhuka, ariko ubu ndamva meze neza ntakibazo narakize niyo mpamvu ubona nanatangiye imyitozo maze iminsi nkora imyitozo kandi neza, igisigaye n’ugukora cyane kugira ngo nongere nsubire mu bihe byanjye byiza.
Tubibutse ko uyu rutahizamu yagize ikibazo k’imitsi yo mu itako mu mukino wari wahuje APR FC na Gasogi United wabaye tariki 13 Gashyantare 2019 aho yagiye muri uyu mukino atari yakira neza nyuma y’aho yari yagize imvune ubwo APR FC yakinaga na Etincelles FC mu mikino y’irushanwa ry’intwari tariki 29 Mutarama 2019.
APR FC nayo ikomeje imyitozo nyuma yo gusubukura imyitozo, uyu munsi barakora rimwe ku munsi ni mugoroba saa cyenda n’igice (15h30) i Shyorongi.