E-mail: administration@aprfc.rw

Sefu yafashije APR FC gutsinda Etoile de l’Est mu mukino ubanza w’igikombe cy’Amahoro 2020

Kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Gashyanatre, nibwo imikino ibanza y’igikombe cy’Amahoro 2020 yatangiraga, ikipe y’Ingabo z’igihugu ikaba yatangiye neza iyi imikino, nyuma yo gutsinda Etoile de l’Est igitego 1-0 mu mukino ubanza wabereye kuri Stade ya Kigali.

APR FC yatangiye umukino ihererekanya neza hagati mu kibuga, ari nako icishamo igasatira iciye mu basore bo hagati Manishimwe Djabel, Bukuru Christopher ndetse na Byiringiro Lague na Ishimwe Kevin bahinduraga imipira buri kanya iturutse mu mpande, gusa abasore ba Adil ntibabashije kubyaza umusaruro uburyo bwiza bagiye babona kugeza ubwo igice cya mbere cyarangiye nta kipe ibashije kurunguruka mu izamu ry’indi kipe.

Igice cya kabiri nabwo cyatangiye neza kuri APR FC yahererekanyaga umupira neza ndetse ikanawutindana, gusa na none ikomeza guhusha uburyo bumwe bwabaga bwabazwe, ari nako umutoza Mohammed Adil Erade yagendaga akora impinduka zitandukanya ashakisha uburyo abasore be babasha kubona igitego.

Ku ikubitiro umutoza Adil yaje gukora impinduka akuramo Ishimwe Kevin ashyiramo Niyomugabo Claude, akuramo Nshuti Innocent ashyiramo Usengimana Dany ndetse Mushimiyimana Mohammed wasimbuwe na Niyonzima Olivier Sefu wanatsinze igitego ku munota wa 90′ bituma APR FC itahana amanota atatu y’umukino ubanza, mu gihe hategerejwe umukino wo kwishyura uzaba tariki 12 Gashyantare ukazabera i Ngoma.

Nyuma y’uyu mukino, APR FC iratangira kwitegura umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona uzayihuza na Marines FC ku Cyumweru saa cyenda kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.


Uko imikino yose yarangiye:

APR FC 1-0 Etoile de l’Est
Mukura VS 2-1 Bugesera
AS Muhanga 5-0 Interforce FC
Espoir FC 0-1 Sunrise
Musanze FC 1-0 Police FC
Gorilla FC 3-1 Marines FC

Imikino izaba, Tariki 05 Gashyantare 2020:

Rayon Sports FC vs Intare FC (Kigali Stadium, 15h:00’)
SC Kiyovu vs AS kigali (Mumena Stadium, 15h:00’)
Rutsiro FC vs Pepiniere FC (Rutsiro Pitch, 15h:00’)
Impeesa FC vs Etincelles FC (Camp Kigali, 15h:00’)
ASPOR LTD vs Vision FC (Shyorongi Pitch, 15h:00’)
Rwamagana FC vs Gicumbi FC (Rwamagana Police Pitch, 15h:00’)

Leave a Reply

Your email address will not be published.