Ikipe ya APR FC ibonye amanota atatu y’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league nyuma yo gutsinda ikipe ya Musanze yari mu rugo ibitego bibiri ku busa.
APR FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 31′ gistinzwe na Nshuti Dominique Savio n’ubundi APR yatanze Musanze kwinjira mu mukino itangira iyotsa igitutukuko igice cya mbere abasore ba Petrović bahaye akazi Musanze bituma banasoza igice cya mbere APR iyoboye n’igitego cyayo kimwe.
Igice cya kabiri umutoza wa Musanze Ruremesha yagitangiye akora impinduka asimburiza rimwe abakinnyi batatu, gusa noneho ikipe ya Musanze nayo yahise yinjira mu mukino nayo itangira gusatira ikipe ya APR ikora ibishoboka byose ngo igombore igitego yatsinzwe ariko abasore ba Petrović bihagararaho, Ku ruhande rwa APR FC, batangiye gukora impinduka nabo mu gice cya kabiri ku munota wa 67’Nshuti Dominique Savio yasimbuwe na Nsengiyumva Moustapha, Nizeyimana Mirafa asimbura Buteera Andrew naho Hakizimana Muhadjili asimburwa na Bigirimana Issa.
Ku munota wa 61′ APR FC yarushijeho guha akazi Ruremwsha n’abasore be ubwo Muhadjiri yabatsindaga igitego cya kabiri yatsinze coup fran nyuma u’ikosa yari amaze gukorerwa muri metero 16 uvuye ku izamu, iki gitego cya kabiri cyarushije guca intege ikipe ya Musanze, nubwo yakoze ibishoboka byose ngo byibura ibone na kimwe ariko ntibabasha kubyaza umusaruro uburyo bwiza APR yongera kumanukana amanota atatu nk’uko yayamanukanyeyo umwaka ushize.