E-mail: administration@aprfc.rw

Savio na Lague bafashije APR FC gukura amanota atatu kuri Sunrise mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 22 wa shampiyona

Ikipe ya APR FC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona nyuma yo gutsinda Sunrise ibitego 2-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 22 wa shampiyona wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu.

Nshuti Dominique Savio yafunguye amazamu ku munota wa 31’ku mupira mwiza yari ahawe na Muhadjiri maze Savio nawe awubonezamo neza n’umutwe igitego mbere y’uko ku Byiringiro Lague yongera guhagurutsa abakunzi ba A0R FC ku munota wa 70′ atsinda igitego cya kabiri acenze ba myugariro ba Sunrise maze atera ishoti umupira uboneza neza mu rushundura.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, ikipe ya APR FC yahise igira amanota 54 mu mikino 22 ya shampiyona ndetse inongera n’umubare w’ibitego izigamye kuko ubu izigamye ibitego 26.

Ku ruhande rwa APR FC, yagiye isimbuza abakinnyi batandukanye aho Ally Niyonzima yasimbuye Nshuti Innocent, Byiringiro Lague asimburwa na Dany Usengimana, naho Nshuti Dominique Savio asimburwa na Itangishaka Blaise.

Nyuma y’uyu mukino, APR FC izakirwa na Rayon Sportukwezi gutaha ka Mata tariki ya 20 mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona kuri stade Amahoro stade nkuru y’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published.