Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Rwabuhihi wagize isabukuru y’amavuko yasutsweho amazi na bagenzi be nyuma y’imyitozo (Amafoto)

Kuri uyu wa Kabiri, Myugariro wa APR FC Rwabuhihi Aimée Placide yakorewe agashya na bagenzi be bakinana ubwo imyitozo ya mbere yo  kuri uyu wa kabiri yari isojwe ku Kibuga cy’imyitozo cya Shyorongi.

Ni imyitozo yayobowe n’Abatoza bashya b’abanya-Maroc, Umukuru Mohammed Adil Erradi , Uwungirije Bekraoui Nabiyl ndetse n’Uw’abanyezamu Mugabo Alex, ikaba yatangiye saa tatu usozwa saa tanu z’igitondo.

Nyuma y’imyitozo, bamwe mu bakinnyi baje kumvikana ko bagomba gutungura Placide maze bakamumenaho amazi, nk’uburyo bwo kumwifuriza isabukuru y’imyaka 20 yari yujuje kuri uyu munsi Tariki ya 6 Kanama 2019.

Abo basore bafashe amacupa y’amazi yari ateretse muri frigo maze baramutungura bayamumenaho, ari nabwo yatangiye kwiruka ngo abacike kuko yari atangiye kumubana menshi.

Itsinda ry’abasore bari bayobowe na Myugariro ndetse akaba na Kapiteni Manzi Thierry, Ombolenga Fitina, rutahizamu Byiringiro Rague ndetse na Mushimiyimana Muhammed ukina hagati bamukurikiye bakomeza kumumishaho ayo amazi.

Rwabuhihi yacitse Manzi na Ombolenga bamumenagaho amazi ariko biba iby’ubusa yose bayamurangirizaho
Ba myugariro Mutsinzi Ange ndetse na Imanishimwe Emmnuel ”Mangwende” nabo bamukurikiye

Rwabuhihi wageze aho akabacika, ntiyaje gusimbuka umunsi wose kuko yageze aho akagaruka kubicaramo hagati. Kapiteni Manzi, Ombolenga ndetse n’Umunyezamu Ahishakiye  Herithier bateruye ya frigo yari icagasemo amazi maze bayamucuburaho yose, kuko yari yicaye yabuze ubuhungiro aratuza kugeza ubwo amazi yose yamushiriyeho.

Nyuma y’uko amazi ya frigo ashize, nibwo abakinnyi bose batangiye kumuririmbira indirimbo imwifuriza isabukuru nziza…… ari nako Nshuti Innocent yageragezaga kumuhanagura mu maso kugira ngo abashe guhumuka, dore ko yari yahumirije kubera amazi yamuturukaga mu mutwe amanuka mu maso ari menshi.

Nyuma y’aho akaba yabwiye Umunyamakuru wa APR FC ko yishimira uko aba basore bamutunguye dore ko atari abyiteze.

‘’Biranshimishije cyane, ntabwo nari nzi ko bantungura bene aka kageni, sinari nzi ko bari bazi ko navutse kuri uyu munsi, Yego ubwa mbere banyirunzeho ndabacika, ngarutse bandusha ubwinshi bamenaho amazi yo muri frigo, gusa biranshimishije cyane.

Umunyezamu Ahishakiye Hertier nawe ntiyacikanwe

Agira icyo avuga ku batoza bashya uyu myugariro wo hagati, akaba yatangaje ko ari abatoza bazabageza kuri byinshi.

Yagize ati: ‘’Aba batoza ni abanyamwuga, bafite urukundo, batuba hafi kandi baratwereka ko turi kumwe. Ni abatoza bazafasha cyane Ikipe muri rusange kandi twiteze kuzakora impinduka duhereye mu irushanwa tugiye kwerekezamo ry’Imikino ya Gisirikare, tukagarukana Igikombe tugakomereza kuri Shampiyona. Mbese twizeye ko tuzitwara neza.

Rwabuhihi yavukiye i Kanombe ku Itariki ya 6 Kanama 1999, yazamukiye mu ikipe y’abana y’aho yitwa ‘’Eleven Boys’’ nyuma yerekeza mu Ishuri ry’umupira w’amaguru ry’Isonga yamazemo imyaka ibiri, ari nabwo yahise abengukwa na Kiyovu Sports mu mwaka wa 2017, ahava akomereza muri APR FC nyuma y’Umwaka ushize wa Shampiyona.

Nyuma yo kumumenaho amacupa y’amazi. yagarutse abicara mo hagati bamwigira umugambi wo kumumenaho ayari asigaye muri frigo
Ba myugariro Ombolenga Fitina, Manzi Thierry ndetse n’Umunyezamu Ahishakiye Hertier nibp bashyize mu bikorwa uyu mugambi
Bageze aho bamupfundikira frigo
Bayimupfundikiyehofrigo bitegura kumuririmbira

Nyuma yo kunoza umugambi wabo bamuririmbiye indirimbo yo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko
Rutahizamu Nshuti Innocent yamufashije maze amuhanagura mu maso
Nyuma yo kumukorera ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko yafashe ifoto y’urwibutso hamwe na Nizeyimana Djuma bavanye muri Kiyovu Sports berekeza muri APR FC

6 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *