Shampiyona y’icyiciro cya mbere igeze ku munsi wayo wa cumi na gatatu, ikipe ya APR FC ikaba igomba kwakira ikipe ya Gasogi kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda (15h00)kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Ikipe ya APR FC ikaba yiteguye neza uyu mukino nk’uko twabitangarijwe n’umunyezama w’iyi kipe Rwabugiri Umar wavuze ko biteguye neza uyu mukino ngo intego yabo ntibarayigeraho.
Ati: Umukino tuwiteguye neza, tumeze neza intego yacu ni amanota atatu y’uyu munsi tugomba gukora ibishoboka byose tugatsinda uyu mukino kuko buri mukino ni ingenzi kuri twe.
Rwabugiri yakomeje avuga ko nta kipe n’imwe yoroshye amakipe yose arakomeye ariko ngo intego yabo n’ukwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.
Ati: Nibyo koko ubushize ntitwabashije kubona amanota atatu, ariko ibyo twabishyize ku ruhande twarabyibagiwe ubu turimo gutekereza ku mukino w’uyu munsi icyo nakubwira cyo n’uko amakipe yose akomeye yose yariyubatse gusa intego yacu n’ukwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.
Tubibutse ko kugeza ubu ikipe ya APR FC ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota makumyabiri n’umunani, mu gihe Gasogi iribube ari umushyitsi uyu munsi, iri ku mwanya wa karindwi n’amanota cumi n’arindwi.