E-mail: administration@aprfc.rw

Rwabugiri Umar yiyongereye ku bakinnyi icyenda ba APR FC bari mu Amavubi

Umunyezamu wa APR FC, Rwabugiri Umar wiyongereye ku bakinnyi icyenda ba APR FC bari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi yitegura imikino ibiri yo gushaka itike yo gukina imikino ya nyma y’igikombe cy’isi 2022, aho yahamagawe gusimbura mugenzi we Kimenyi Yves wagize ikibazo cy’imvune mu myitozo yo kuwa Kabiri tariki ya 9 Werurwe.

Rwabugiri w’imyaka 27 wahise atangira imyitozo ejo kuwa Gatandatu, yari yari mu bakinnyi 12 ba APR FC bari muri 30 b’Amavubi yahagarariye u Rwanda muri CHAN 2020 yabereye muri Cameroon, Ikipe y’igihugu yaje kugarukira muri 1/4 cy’irangiza isezerewe na Guinea ku gitego 1-0.

Abakinnyi icyenda a APR FC bahamagawe muri 31 b’Amavubi yitegura Mozambique na Cameroon
Umunyezamu Rwabugiri Umar yahise atangira imyitozo kuwa Gatandatu (Ifoto: FERWAFA)
Rwabugiri yirambura ngo agarure umwe mu mipira yatewe mu myitozo (Ifoto: FERWAFA)

Ikipe y’igihugu Amavubi y’abakinnyi 31 izakira Mozambique i Kigali tariki ya 24 Werurwe 2021 ndetse ijye gusura Cameroun tariki ya 30 Werurwe 2021 muri Cameroun.

Abakinnyi 10 ba APR FC bari mu mwiherero w’Amavubi: Rwabugiri Umar, Kapiteni Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Olivier Seifu, Ruboneka Bosco, Manishimwe Djabel, Byiringiro Lague na Usengimana Danny.

Urutonde rw’abakinnyi 31 b’Amavubi bahamagawe
Kapiteni Manzi Thierry ubwo yasesekaraga mu mwiherero w’ikipe y’igihugu

Amavubi acumbitse muri Hotel La Palisse i Bugesera, akomeje gukaza imyitozo akorera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo na Stade Amahoro i Remera.

Leave a Reply

Your email address will not be published.