E-mail: administration@aprfc.rw

Rusheshangoga Michel yatangiye imyitozo muri APR FC

Myugariro ukina ku ruhande rw’iburyo, Rusheshangoga Michel yatangiye imyitozo muri APR FC nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka itatu muri APR FC.

Rusheshangoga yagombaga kuba yaratangiye imyitozo ku munsi w’ejo kuwa mbere, ariko ntiyaboneka kuko ngo yari afite ibyo yari agitunganya bijyanye n’ibikoresho, uyu munsi nibwo yitabiriye imyitozo, ndetse anakirwa n’abatoza n’abagenzi be basanzwe muri APR FC.

Michel nyuma y’imyitozo akaba yatubwiye ko, ashimishijwe cyane no kongera kwisanga muri APR FC we yise umuryango. Ati: ndaho meze neza, ahhh icyo nakubwira cyo n’uko nishimye pe, nejejwe cyane no kongera kwisanga muri APR family nyuma y’umwaka nari maze ntayirimo.

Michel yakomeje avuga ko muri APR FC yisanga, ko ntacyamugoye mu myitozo ye yambere. Ati: oya rwose ntanakimwe cyangoye mu myitozo yanjye ya mbere muri APR FC, nkuko nabikubwiye, APR ni umuryango wanjye rero igihe cyose nazira ndisanga, yaba abatoza turaziranye si ubwa mbere tugiye gukorana, ndetse n’abakinnyi ya bose turaziranye rero ntakigoranye na kimwe kirimo rwose.

Michel wavuye muri APR FC umwaka ushize wa 2017 yerekeza muri Tanzania mu ikipe ya Singida, gusa ntibyakunda ko ahakina imyaka ibiri yari yasinye mu masezereano ye, kubera ko iyi kipe itabashije gukora ibyo bari bavuganye, bityo afata umwanzuro wo gusesa amasezerano.

Michel yavuze ko nyuma yo gusesa amasezerano na Singida, ko hari amakipe atandukanye yamwifuzaga ariko we agahitamo kugaruka muri APR. Ati: nibyo nyuma yo kutagira ibyo numvikana na Singida itujuje kandi byari mu masezerano, hari amakipe atandukanye yanyifuzaga, yose twaravuganye ariko mpitamo kugaruka muri APR FC kuko niyo twabashije kumvikana impa ibyo nashakaga.

APR FC uyu munsi yakoze imyitozo inshuro ebyiri, ndetse no kumunsi w’ejo kuwa Gatatu nabwo izakora kabiri, mu gitondo saa tatu(09H00) ndetse na nimugoroba saa kumi(16H00) i Shyorongi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.