APR FC y’abakinnyi 10 ikuye amanota atatu kuri Rayon Sport mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona iyitsinze 2-1 mu mukino wabereye kuri stade Amahoro.
APR FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 17 ubwo Ssa Bigirimana yarobaga umuzamu Bashunga Abouba nyuma y’umupira mwiza yari ahawe na Muhadjiri Hakizimana wanagoye cyane ba myugariro ba Rayon Sport, ndetse APR ibasha guhagarara ku gitego cyayo igice cya mbere kirangira Rayon Sport itabashije kukigombora.
Ikipe ya Rayon Sport yaje kugombora igitego yari yatsinzwe ku munota wa 82 nyuma y’uko Mirafa wa APR yari amaze guhabwa ikarita y’umutuku. Rayon Sport yakomeje gushaka igitego cya kabiri, gusa amahirwe yabo yaje gushyirwaho akadomo ubwo Rusheshangoga Michel winjiye mu kibuga asimbuye Issa Bigirimana, yatsindaga igitego cyashyizeho akadoma kuri Rayon Sport.
Gutsinda uyu mukino kuri AR FC byatumye ikmza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 18 mu mikino itandatu imaze gukina mu gihe hamaze gukinwa imikino umunani ya shampiyona bivuze ko APR FC ifite imikino ibiri y’ibirarane.