Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Rugwiro Herve ntazagaragara mu mukino wa nyuma wa shampiyona aho ikipe ye ya APR FC izakina na Police FC

Shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league igeze ku munsi wayo wa mirongo itatu ari nawo munsi wa nyuma, APR FC ikaba ikomeje imyitozo yitegura umukino uzayihuza na Police FC kuri uyu wa Gatandatu

Nubwo APR FC imaze iminsi yitegura uyu mukino, ifite bamwe mu basore bayo batazagaragara muri uyu mukino nka myugariro Rugwiro Herve ufite ikibazo cy’imitsi yo mu itako, Adrew Butera nawe ukirwaye marariya ndetse na Issa Bigirimana umaze iminsi atari kumwe n’abagenzi be mu myitozo.

Nubwo harimo abatazagaragara muri uyu mukino, indi nkuru nziza ku ruhande rwa APR FC n’uko izakina uyu mukino ifite myugariro wayo Rusheshangoga Michel utaragaragaye mu mukino bakinnye na Espoir kubera amakarita atatu y’umuhondo.

Ikipe ya APR FC ikaba iri bukore imyitozo ibanziriza iya nyuma uyu munsi saa tatu (09h00′) i Shyorongi. Police FC izakira uyu mukino kugeza ubu ifite amanota 50 ikaba iri ku mwanya wa 4, mu gihe ikipe ya APR FC izaba ari umushyitsi yo ifite amanoto 62 ikaba iri ku mwanya wa 2 ku rutonde rwa shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *