Kuri uyu Kane tariki 24 Ukuboza umukinnyi wo hagati wa APR FC, Ruboneka Jean Bosco yakoze imyitozo ya mbere mu ikipe y’igihugu ari nabwo bwa mbere agaragaye mu Amavubi nyuma y’amezi atanu mu ikipe y’ingabo z’igihugu.
Ruboneka w’imyaka 21 yerekanywe nk’umukinnyi wa APR FC tariki ya 19 Nyakanga avuye muri AS Muhanga, yagiye yitwara neza mu mikino itandukanye yaba iya gicuti, ubanza wa CAF Champions league ndetse n’uwo kwishyura yombi yahuje APR FC na Gor Mahia yo muri Kenya.


Ruboneka Jean Bosco kandi yabanje mu kibuga mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona ari nawo wari uwa mbere ikipe y’ingabo z’igihugu yari ikinnye aho yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0 tariki 11 Ukuboza kuri Stade ya Kigali.
Yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu n’umutoza Mashami Vincent ejobundi tariki ya 22 Ukuboza 2020 aho yashyizwe mu bagomba gutegereza nyuma ajyanwa mu mwiherero na bagenzi be nyuma y’uko abakinnyi ba AS Kigali bahamagawe mu ikipe y’igihugu batitabiriye umwiherero ku gihe kubera imikino ya CAF Confederation Cup baki gukina. Akaba yatangiye imyitozo uyu munsi tariki ya 24 Ukuboza 2020.