E-mail: administration@aprfc.rw

Rubona Emmanuel yashimye ubuyobozi bwa APR FC nyuma yo kuva Central Africa

Umutoza w’ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC yashimiye ubuyobozi bw’ikipe y’ingabo z’iguhugu bwamufashije kwitabira amahugurwa y’abatoza ba bana yabereye mu gihugu cya Central Africa.

Yagize ati” Nagira ngo mfate uyu mwanya nshimire cyane ubuyobozi bwa APR FC kuba baramfashije kwitabira amahugurwa y’abatoza yabereye Central Africa ni ibintu byanshimishije cyane kandi byanamfashije cyane mu kwiyungura ubumenyi.”

Umutoza Rubona Emmanuel yakomeje avuga icyo aya mahugurwa avuyemo azamarira APR Football Academy avuga ko bizabafasha mu gutoranya neza abana bafite impano ndetse no kubafasha kuzamura impano zabo.

Rubona asanzwe ari Umutoza w’ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC

Yagize ati” Ariya mahugurwa mvuyemo twigishijwe byinshi bitandukanye cyane cyane bakwigisha ibigenderwaho bigufasha mu gihe cyo gutoranye abana bafite impano ndetse n’uburyo ukomeza kubafasha kuzamura impano zabo gusa muri make navuga ko muri ariya mahugurwa mpakuye impamba izadufasha nk’abatoza ba APR Football Academy.”

Abatoza ba APR Football Academy mu nama yabaye ku cyumweru

Ibi uyu mutoza Rubona yabivugiye mu nama yahuje ubuyobozi bwa APR FC n’abakozi b’iyi kipe ku Cyumweru ubwo baganiraga ku ntego ndetse n’icyerekezo by’ikipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.