E-mail: administration@aprfc.rw

APR FC na Etincelles zagabanye amanota atatu nyuma yo kunganya igitego 1-1 APR ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona

APR FC yanganyije na Etincelles 1-1 mu mukino w’umunsi wa cumi n’umunani wa Shampiyona ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 42 mu mukino wa baye kuri uyu wa Gatandatu kuri stade ya Rubavu.

Wari umukino unogeye amaso amakipe yombi yahererekanyaga neza, igice cya mbere APR FC yabonye uburyo bwinshi bwari kuba bwayihaye igitego kare ariko bamyugariro ba Etincelles babasha guhagarara neza ndetse n’umuzamu wabo bakora akazi gakomeye.

22N’ubwo APR FC yabanje kugorwa cyane no kubona igitego, ariko ntibyatinze cyane kuko ku munota wa 21′ rutahizamu Nshuti Innocent yahagurukije abakunziba APR FC ubwo yaboneraga ikipe ye igitego ku mupira yari ahinduriwe na Danny, Nshuti yisanga ahagaze mu rubuga rw’amahina ahita awuboneza mu izamu.

Mu gice cya kabiri APR FC yagiye ikora impinduka zitandukanye, aho kwikubitiro Nshuti Innocent yasimbuwe Nizeyimana Djuma, Buregeya Prince asimbura Manismwe Djabel mbere y’uko Niyomugabo Claude asimbura Imanishimwe Emmanuel.

Kunganya uyu mukino byatumye APR FC igira amanota 42 ikaba iri ku mwanya wa mbere, aho irusha amanota ane Rayon Sports iyikurikiye nyuma y’uko itsinze Espoir ibitego 3-0.

Nyuma y’uyu mukino APR FC ikaba igomba gutangira kwitegura imikino y’irushanwa ry’igikombe cy’Intwari rigomba gutangira mumpera z’iki cyumwe aho APR FC izatangira ihura na Mukura VS imikino igomba kubera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.