Kuri uyu wa Mbere nibwo umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vicent yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 27 bagomba kwitabira umwiherero kuri uyu wa Kane bitegura umukino uzabahuza na Cote d’Ivoire mu mikino ya Total Africa Cup of Nations qualifiers, tariki March 23, 2019 kuri Stade ya Bouaké in Abidjan.
Kuri uru rutonde rw’abakinnyi 27, hagaragaraho abakinnyi babiri ba APR FC bahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu nkuru, myugariro Buregeya Prince ndetse na rutahizamu Byiringiro Lague.
Tuganira n’aba bakinnyi bombi bavuze ko babyakiriye neza kuba bahamagawe mu ikipe nkuru y’igihugu. Prince ati: ni ibintu byanshimishije cyane birumvikana byose mbikesha gukora cyane kandi nkanagerageza kumvira inama z’abakinnyi bagenzi banjye ndetse m’abatoza bantoza mu ikipe yanjye ya APR FC.
Byiringiro Lague we ngo asanga ari intabwe ikomeye cyane ateye mu buzimabwe. Ati: ibi n’ibintu nifuje kuva kera njitangira gukina umupira w’amaguru, n’intambwe ikomeye cyane nteye mu buzima bwanjye ibi rero binteye imbara ga zo gukomeza gukora cyane kugira ngo nkomeze ntere imbere.
Kugeza ubu ikipe ya APR FC ikomeje imyitozo yitegura imikino itandukanye ya shampiyona dore ko kugeza ubu ari nayo iyoboye uritonde rwa shampiyona n’amanota 48.