Kuri iki Cyumweru Tariki ya 15 Nzeri saa saba z’amanywa, nibwo igikombe cy’Agaciro Football Tournament 2019 kiri busozwe hakinwa umwanya wa gatatu,uwa kabiri ndetse n’umwanya wa mbere imikino yombi yabereye kuri stade Amahoro i Remera. Umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu ikipe ya APR FC ikaba yawutsinzwe na Police FC igitego kimwe ku busa.
Irushanwa ry’Agaciro Football Tournament 2019, ryakinwaga ku nshuro yaryo ya gatanu, APR FC na Police FC amakipe yombi ataregukanaho iri rushanwa ahatanira umwanya wa gatatu. Ni umukino watangiye ikipe ya APR FC ihanahana neza ndetse igerageza n’uburyo bubyara ibitego, nk’aho ku munota wa 36, Manishimwe Djabel yatanze umupira kuri Mangwende, na we arekura ishoti rikomeye rigana mu izamu rya Police FC ariko rishyirwa muri koruneri na Nsabimana Aimable.
Ishimwe Kevin awusubije mu kibuga, ushyirwaho umutwe na Niyonzima Olivier ‘Sefu’ ujya hanze. ntibyatinze kuko nyuma y’iminota itatu gusa Butera Andrew yateye ishoti rya kure ku bw’amahirwe make umupira uca ihande rw’izamu APR FC yakomeje kugerageza gushaka igitego ariko amahirwe menshi yagiye aboneka inanirwa kuyabyaza umusaruro byanatumye igice cya mbere kirangira nta kipe ibashije kubona igitego.
Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Police FC inyuzamo igasatira maze ku munota wa 48 Ndikumana Magloire ahinduye umupira ukomeye ushyirwa muri koruneri na Manzi Thierry. Nyuma y’iminota 10 igice cya kabiri APR FC yahushije uburyo bwabazwe aho Byiringiro Lague yacenze Ndayishimiye Celestin na Ndoriyobija Eric, ateye umupira ujya hanze ubwo yageragezaga kuroba umunyezamu Habarurema Gahungu wa Police FC.
Ku munota wa 72, nibwo Iyabivuze Osee yatsindiye Police FC n’umutwe nyuma y’ikosa ryari rihanwe na Nshuti Savio Dominique, wari umaze gukinirwa nabi na Mutsinzi Ange ahagana muri koruneri.APR FC yakomeje guhanahana neza bisunika imbere ngo bashake igitego maze ku munota wa Omborenga Fitina ahinduye umupira mu izamu ukubitwa ibipfunsi n’umunyezamu Gahungu, Usengimana Danny awusubijemo n’ishoti ridakomeye, ufatwa neza n’uyu munyezamu na none.


Umutoza Mohammed Adil Erradi akaba yakoze mpinduka agerageza gukoresha ba rutahizamu babiri ngo ashake uburyo yasatira abone intsinzi, ku munota wa 61 Sugira Ernest asimbuwe na Nshuti Innocent, ku wa 75 Manishimwe Djabel asimburwa na Usengimana Danny, gusa ntibyaje gutanga umusaruro kuko umukino waje kurangira ari igitego kimwe cya Police ku busa bwa APR FC.
Police FC ikaba yegukanye umwanya wa gatatu w’Agaciro Football Tournament 2019, mu gihe hagitegerejwe ikipe iri butsinde hagati ya Rayon Sports na Mukura ku mukino wa nyuma ari nawo uri butange igikombe.
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa APR FC: Rwabugiri Umar, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry (c), Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier, Byiringiro Rague, Butera Andrew, Sugira Ernest, Manishimwe Djabel na Ishimwe Kevin.









