Nyuma yo kunganya umukino ubanza Mukura Victory Sports yakiriye APR FRC kuri stade ya Huye umukino urangira ari ubusa ku busa ku mpande zombi. Kuri uyu wa Gatatu Saa cyenda n’igice (15h30) ni bwo umukino wo kwishyura wari utangiye aho APR FC yari yakiriye Mukura Victory Sports ku kibuga cya stade i Nyamirambo.
APR FC yatangiye uyu mukino yotsa igitutu Mukura VS iza no kubona amahirwe ku munota wa 25 w’umukino Twizeyimana Martin atsinda igitego, APR ikomeza kotsa igitutu Mukura Victory Sport gusa igice cya mbere cyirangira ari kimwe cya APR FC.
Igice cya kabiri cyatangiye APR FC nabwo yaje itangira yotsa igitutu ishaka kuba yabona ikindi gitego gusa mu minota nka cumi n’inatanu, Mukura yaje nayo gutangira kotsa igitutu APR bituma itangira guhagarara ku gitego cyayo bituma habaho amakosa menshi ndetse no guhabwa amakarita menshi hanabonekamo ikarita y’umutuku kuri APR FC yahawe Emmanuel Imanishimwe.
Kubera gushaka guhagarara ku gitego cyayo, byatumye igice cya kabiri cy’umukino kiharirwa n’ikipe ya Mukura Victory Sports kuko yatangiye yotsa igitutu ku izamu rya APR FC ndetse iza no kubasha kwishyura igitego kimwe yari yatsinzwe ari nacyo yasabwaga kugira ngo igere ku mukino wanyuma.
Umutoza wa Mukura Victory Sports Haringingo Christian Francis yavuze ko ntacyo anenga ku misifurire. Yagize ati: “Twari dufite amahirwe yo gutsinda, igitego kimwe cyari gihagije ngo dukomeze. Ntacyo nenga ku misifurire ibintu byose byagenze neza twakinnye neza umukino wacu, gutinza umukino kwa APR FC byatumye yibuza amahirwe yo gutsinda, ikarita y’umutuku ngo yarayizeye kandi haba Sunrise FC cyangwa Rayon Sports izakomeza bazakina nayo.
Umutoza Petrovic wa APR FC yavuze ko ntako batagize ariko bahombye amahirwe yo gukomeza. Yagize ati: “Uno munsi twakinnye twakoze ibikorwa byinshi mu kibuga ariko kunganya bitumye tuvamo.” Hateganijwe ko izatsinda hagati ya Sunrise FC na Rayon Sports izahura na Mukura Victory Sports ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.