Tombola ya 1/8 cy’irangiza mu irushanwa rya FERWAFA ryo guhatanira igikombe cy’amahoro (FERWAFA Peace Cup 2023) isize APR FC itombowe n’ikipe ya Ivoire Olympique FC yo mu cyiciro cya kabiri.
Ni tombola yakorewe mu cyumba cy’inama cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kuri uyu wa gatanu tariki ya 24/02/2023.
APR F.C nk’ikipe yari yabaye iya kabiri mu irushanwa ry’igikombe cy’amahoro riheruka, yari iri mu gakangara ka mbere, kari karimo amakipe atomborwa.
Ubwo hari hageze ko tombola itangira, Ivoile Olympique FC yari mu gakangara ka kabiri kagizwe n’amakipe atombola, yahise itombora APR F.C.
Umukino ubanza uzakinwa kuwa gatatu tariki ya 01/03/2023, ukazabera kuri Stade Mumena i Nyamirambo aho Ivoile Olympique FC isanzwe yakirira imikino yayo.
Mu gihe APR F.C uzaba imaze gusezerera Ivoile Olympique FC izahita ijya muri ¼ cy’irangiza, aho uzahurira n’izaba yatsinze ikanakomeza hagati ya Marines FC na Etincelles FC.
Mu yindi mikino twavuga nka INTARE FC yatombiye Rayon Sports, umukino ubanza ukazabera i Shyorongi kuwa kabiri tariki ya 28/02/2023, izakomeza aha ikazahita ihura n’izaba yakomeje hagati ya Sunrise FC na Police FC.