
APR FC yasezereye Ivoile Olympique FC iyitsinze igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura ari na cyo rukumbi cyabonetse mu mikino yombi yahuje aya makipe muri 1/8 cy’irangiza mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’Amahoro (FERWAFA PEACE CUP 2023).
Ni mu mukino wo kwishyura wa 1/8 cy’irangiza wakiniwe kuri Stade ya Bugesera kuri uyu wa gatatu tariki ya 08/03/2023.
Bidatandukanye n’uko byagenze mu mukino ubanza, APR FC yihariye umukino wose, ndetse inshuro Ivoile Olympique FC yageze ku izamu ryayo zirabaze.
Icyakora APR FC yagowe cyane no kwinjiza igitego mu mahirwe menshi yaremaga yatuma ihagurutsa abafana.
Byagezweho ku munota wa 71 w’umukino, ubwo Mugisha Bonheur yakorerwaga ikosa, maze umusifuzi atanga coup franc yatewe neza na Ishimwe Christian, maze umupira ugwa mu biganza by’umunyezamu uramucika ukubita igiti cy’izamu maze umanukira inyuma y’umurongo.

N’ubwo byateje impaka ariko byagaragariraga buri wese ko umupira wamaze kwinjira mu izamu, ndetse n’umusifuzi arabyemeza.
Ivoile Olympique FC yabaye nk’ikangutse ariko abantu bategereza ko yagerageza gushaka igitego baraheba kuko ubwugarizi bwa APR FC ndetse n’abo hagati bari bayibereye ibamba.
Umukino warangiye utyo bikiri igitego 1-0, bituma Ivoile Olympique FC itarashoboye kwinjiza igitego ku kibuga cyayo isezererwa maze APR FC irakomeza muri 1/4 cy’irangiza.
Mu mikino ya 1/4 cy’irangiza, APR FC izahura na Marines FC yasezereye Etincelles FC iyitsinze ibitego 3-1 byabonetse mu mukino ubanza maze banganya 0-0 mu mukino wo kwishyura muri 1/8.

