E-mail: administration@aprfc.rw

Peace Cup 2019: FT Rwamagana City 1-0 APR FC (agg 1-2) APR FC itombora AS Kigali muri 1/8

APR FC itsinzwe na Reamagana City kimwe ku busa mu mukino wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu i Rwamagana

Ikipe ya APR FC yabonye amahirwe ku munota wa 2′ ubwo bakorerega ikosa kuri Nshuti mu rubuga rw’amahina APR ibona penarite iterwa na Ally Niyonzima umuzamu wa Rwamagana City ayikuramo.

Kutabyaza umusaruro ubu buryo bwiza ku ruhande rwa APR, byahaye imbaraga Rwamagana City babasha no kubona igitego ku munota wa 22′ ari nacyo kimwe rukumbi cyabonetse muri uyi mukino.

Ku ruhande rwa APR FC bagiye bakora impinduka zitandukanye aho kwikubitiro Nshuti Innocent yasimbuwe na Mugunga Yves, Dany Usengimana asimburwa na Sugira Ernest naho Iranzi asimburwa na Nkinzingabo Fiston.

Nyuma y’uyu mukino APR FC iratangira kwitegira umukino wa 1/8 w’igikombe cy’Amahoro uzayihuza na AS Kigali tariki 13 Kamena nyuma y’uko ibonye itike yo gukomeza nubundi muri 1/8.

Leave a Reply

Your email address will not be published.