Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

PAVELH YASINYIYE APR F.C

APR F.C yiyongeyemo amaraso mashya mu barinda izamu ubwo yasinyishaga Pavelh Ndzila umunyezamu ukomoka mu gihugu cy’u Congo Brazaville wasinye amasezerano y’imyaka 2

Nyuma y’isuzuma ry’ubuzima ryimbitse, APR F.C yasinyishije amasezerano uyu munyezamu w’Umunyamahanga wakiniraga ikipe ya Etoile du Congo.

Kugeza ubu APR F.C ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona biyihesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League).