E-mail: administration@aprfc.rw

Online Fan Club yizihije isabukuru y’imyaka itatu imaze ishinzwe (amafoto)

Kuri iki Cyumweru, itsinda ry’abafana ba APR FC Online Fan Club ryizihije isabukuru y’imyaka itatu rimaze rishinzwe ibirori byabereye kuri Tella Vista mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali guhera saa saba z’amanywa.

Online Fan Club yashinzwe mu mwaka wa 2016, ku gitekerezo cyakomotse ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook rwaje kubyara itsinda bahuriragamo rya Whatsapp, kugeza ubwo baje kugira igitekerezo cyo kuva ku mbuga nkoranyambaga bakagura ingoma na vuvuzela maze bakajya inyuma y’ikipe bakuze barihebeye.

Perezida wa Online Fan Club Muragijimana Pierre (iburyo) yatangaje inzira ndende baciyemo jugeza ubwo batangiye guhabwa ibihembo nka Fan Club ya mbere mu gihugu

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’iri tsinda Muragijimana Pierre akaba yabwiye abitabiriye ibi birori ko baciye mu nzira igoranye gusa bagezea ku ntego zabo kuko bari bafite urukundo rwo gushyigikira ikipe bose bari barakuze bakunda.

Yagize ati: ‘’Inama ya mbere nk’itsinda twayikoze turi abantu batanu gusa, bari ba admins b’itsinda rya whatsapp twari duhuriragamo, uko umubare wazamukaga tukagera ku bafana 22 nibwo twahurije hamwe igitekerezo cyo gushinga itsinda rizajya rishyigikira ikipe mu bikorwa byayo bya buri munsi,’’

‘’Uko twarushagaho gutangaza amakuru ku mbuga nkoranyambaga ni nako abafana ba APR FC bagendaga batwisunga, igihe twashakaga izina twahisemo Online Fan Club kuko twakoreraga ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook na Whatsapp’’

Yakomeje agira ati: ‘’Imbogamizi nyamukuru twahuye nayo ni ukubwira umuntu ngo ngwino tujye gufana APR FC ku kibuga, abenshi nta bushobozi buhambaye babaga bafite badusubizaga ko nta mafaranga ahubwo bazajya bayumvira kuri radio, gusa twagerageje kubaba hafi tukabaganiriza umubare w’abazaga kuri Stade ugenda wiyongera buhoro buhoro n’ubwo byasabye imbagara nyinshi.’’

Abagize itsinda rya Online Fan Club bagize umwanya wo gucinya akadiho

Nyuma y’umwaka umwe gusa ishinzwe muri 2017, Online Fan Club ikaba yarahawe igihembo na Azam TV nk’itsinda ry’abafana rya mbere mu gihugu ihigitse bimwe mu bikomerezwa birimo Gikundiro Forever ya Rayon Sports.

Iri tsinda kandi rikaba ryaragiye rirangwa n’ibikorwa by’ubugiraneza birimo gusura abakinnyi barwaye, barimo Sekamana Maxime wahoze akinira APR FC ubwo yari yaravunitse, Blaise Itangishaka n’abandi.

Ibi birori kandi bikaba byitabiriwe n’inshuti za Online Fan Club zihujwe no gufana amakipe yazo harimo Mugisha Theoneste uzwi ku izina ry’Umurayon w’Ukuri watangaje ko ari umwe mu bagize uruhare mu kugira inama ubuyobozi bw’iri tsinda uburyo bwabyaza umusaruro abantu bakurikiraga uru rubuga kuri Facebook rukaza kuvamo itsinda rifasha APR FC mu buryo buziguye.

Yagize ati: ‘’Aha ndi ni mu nshuti zanjye n’ubwo tudafana ikipe imwe, inshuti yanjye Vincent (Gikona) twabanye kenshi ku mbuga nkoranyambaga ngenda muha ibitekerezo by’ukuntu yabyaza umusaruro abantu bamukurikiraga kugeza ubwo byabyaye itsinda rikora mu buryo buziguye.  Naje gushyigikira Online kubera ko yagiye antumira kenshi mu nama ariko simbashe kuzizamo kubera impungenge ko bagenzi banjye dufana ikipe imwe babibona ukundi.’’

Mugisha Thoneste uzwi nk’Umurayon w’Ukuri yitabiriye ibirori bya Online Fan Club n’ubwo badafana ikipe imwe

Uwari umushyitsi mukuru muri ibi birori, Emille Kalinda umuvugizi w’abafana ba APR FC ku rwego rw’igihugu, akaba yatangaje ko amatsinda y’abafana hari ikintu kinini cyane amaze gufasha amakipe uretse gusa kuyajya inyuma kuri Stades.

Yagize ati; ‘’ Amatsinda y’abafana afasha amakipe mu buryo butandukanye bashyigikira amakipe ku bibuga, haba gusura abakinnyi oyo bagize ibibazo bitandukanye, kubafasha mu birori  byabo byaba ubukwe, amasabukuru n’ibindi.’’

Uhereye iburyo: Kazungu umuyobozi w’abafana ba APR FC mu mujyi wa Kigali, Kalinda Emille (hagati) umuvugizi w’abafana ku rwego rw’igihugu ndetse Munyarubuga Francois uzwi nka Songambere (ibumoso) umukangurambaga w’abafana ku rwego rw’igihugu

Nk’uko byatangajwe na Perezida w’iri tsinda kandi, rikaba ryifuza ko riramutse ribiherewe uburenganzira ryazajya rihemba umukinnyi w’umwana ndetse n’uwatsinze ibitego byinshi mu mwaka wa shampiyona mu ikipe ya APR FC.

Mahoro Nasri niwe wari umusangiza w’amagambo muri ibi birori
Rwabuhungu Dany,Gatete Thomson na Semanyenzi Joselyne ba Zone One Fan Club nabo bari baje kwifatanya na bagenzi babo muri ibi birori

Ibi birori byitabiriwe n’abanyamakuru batandukanye barimo Nuwamanya Amon wa Radio na Television Authentic
Kuradusenge Isaac wa Kigali Today nawe yaje kwifatanya na Online Fan Club

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.