Friday, September 29E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Online Fan Club ikomeje gukora ibikorwa by’ubugiraneza birimo no gusana inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994

Abibumbiye mu itsinda ry’abakunzi ba APR FC, Online Fan Club rikorera mu mujyi wa Kigali bakomeje gukora ibikorwa by’ubugiraneza birimo gufasha bagenzi babo bagizweho ingaruka na COVID-19, abakoze impanuka zitandukanye zikababuza gukora ndtse no gusana inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Umuyobozi w’iri tsinda Muragijimana Pierre aganira na APR FC Website, yatangaje ko mbere na mbere bitaye ku banyamuryango b’iri tsinda cyane kugira ngo bahorane ubuzima buzira umuze babafasha mu buzima bwa buri munsi dore ko bamwe muri bo barya ari uko bakoze.

Yagize ati: ”Ikintu twakoze mbere y’ibindi muri COVID-19, twabanje kwita ku banyamuryango tukabaremera kuko bamwe barya ari uko bakoze, twikoze ku mufuka turabafasha ubu bameze neza barishimira ibyiza byo kuba umufana wa APR FC.”

”Muri ibi bihe tutari gukina twifatanyije na bamwe mu banyamuryango bacu babyaye, tubaha igikoma cy’umubyeyi kugira ngo barusheho kubungabunga neza ubuzima bw’abana babo, hari n’undi munyamuryango wagize impanuka agira ikibazo ku kuboko nawe twamuhaye ibishobora kumufasha kuko yari amaze igihe yivuza adashobora gukora.”

Online Fan Club ni umwe mu matsinda y’abafana ashyigikira APR FC mu bikorwa byayo bya buri munsi

Icyo bashyira imbere ni ubuzima bwa bagenzi babo.

Yagize ati: ”Ikintu dushyira imbere ni ubuzima bwa bagenzi bacu, tugerageza kubafasha twese tugasenyera umugozi umwe, abifite bagafasha abagizweho ingaruka na COVID-19, imikino ikazagaruka twese twishimye kandi twiyemeje gufatanya gushyigikira ikipe yacu dukunda nk’umuryango wa Online Fan Club.”

Online Fan Club igira ibikorwa ngarukamwaka.

Muragijimana yagize ati: ”Buri mwaka tugira ibikorwa ngarukamwaka, ubu turi kwitegura shampiyona kugira ngo igihe cyose izasubukurirwa izasange twiteguye, buri mwaka iyo shampiyona itangiye tuba dufite ibikoresho bishya, iyi nisubukurwa izasanga dufite ibindi bishya kugira ngo tuzatitize stades kuko turi itsinda rishyize hamwe icyo dushaka cyose tukigeraho. Tubahishiye byinshi shampiyona nisubukurwa.”

Intego bafite nk’itsinda ni ugukomeza kwagura ibikorwa bakarushaho gukora ubukangurambaga bagafungura n’andi matsinda y’abafana mu ntara zitandukanye z’igihugu.

Batunguye umutoza Mohammed Adil ku kibuga bamufasha kwizihiza isabukuru ye y’amavuko
Byari ibyishimo kuri Stade ya Kigali

Muri 2018 abagize iri tsinda basannye inzu y’uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Hari ku cyumweru tariki 13 Gicurasi 2018 nibwo abagize Online Fan Club bashyikirije Mukandoli Josephine bamusanira inzu . Iherereye mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Nyakabanda, Akagali ka Munanira ya 2.

Inzu ya Josephine yahiritswe n’imvura muri 2017. Kuva icyo gihe ngo yitabazaga inzego zose z’ubuyobozi kuva ku Kagari ariko agasubizwa ko ingengo y’imari yateganyijwe yarangiye. Kuva ubwo yahise ajya gucumbika ku muvandimwe we, ibyo gusanirwa arabyibagirwa.

Nyuma yaho gato nibwo yahamagawe abwirwa ko hari abantu bashaka kumusanira inzu ye. Yabwiwe ko ari abafana ba APR FC bibumbiye muri Online Fan Club. Ni igikorwa biyemeje gukora mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Basabye Ibuka ko yabaha umuntu wo gufasha, Ibuka ibaha Mukandoli kuko undi utishoboye yari ahantu h’amanegeka abantu bagomba kwimurwa.

Gusana iyi nzu byakozwe bahereye ku gucukura umusingi kuko basanze ibintu byose byaraguye hasi, ibi byose byakozwe mu gihe cy’ibyumweru bitatu, bitwara arengaho gato miliyoni 4.5 Frw yose yatanzwe n’iri tsinda, maze itahwa tariki ya 15 Gicurasi 2018.

Basaniye uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 inzu bubatse bahereye ku musingi
Umuhango wo kuyitaha witabiriye na Kazungu Edmund umuyobozi w’abafana ba APR FC ku rwego rw’igihugu
Byari ibyishimo kuri Mukandoli Jacqueline wari waragwiriwe n’inzu arara ku muturanyi
Igisenge cyayo yagitatse mu mabara ya APR FC
Byari ibirori ku munsi wo kuyitaha

Muri 2018 Obline Fan Club yakinnye umukino wa gicuti na Gikundiro Forever y’abafana ba Rayon Sports.

Tariki 15 Ukwakira 2018, bwa mbere mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Online Fan Club itsinda ry’abafana ba APR FC ryakinnye umukino wa gicuti na Gikndiro Forever itsinda ry’abafana ba Rayon Sports, warangiye Online itsinze ibitego 2-1.

Niyonsaba Lambert wari Perezida wa Online Fan Club icyo gihe, yatangaje ko icyo gikorwa bagiteguye kugira ngo berekane ko umupira ari uwo guhuza abantu bakishimana cyane ko baba basanzwe bavuga rumwe hanze y’ikibuga.
Nyuma y’uyu mukino , abafana ba Online bakiriye aba Gikundiro Forever barasangira. Abafashe ijambo bose bemeje ko iki cyari igikorwa cy’ingenzi hagati y’imibanire y’abafana b’amakipe yombi.

Bwa mbere mu Rwanda abafana ba APR FC bakiriye bagenzi babo ba Rayon Sports mu mukino wa gicuti
Online Fan Club yatsinze Gikundiro Forever ibitego 2-1
Ni umukino witabiriwe n’umuyobozi w’abafana ba APR FC ku rwego rw’igihugu Kazungu Edmond ndetse n’ushinzwe ubukangurambaga Munyarubuga Francois ‘Songambere’

Online Fan Club yashinzwe mu mwaka wa 2016, ku gitekerezo cyakomotse ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook rwaje kubyara itsinda bahuriragamo rya Whatsapp, kugeza ubwo baje kugira igitekerezo cyo kuva ku mbuga nkoranyambaga bakagura ingoma na vuvuzela maze bakajya inyuma y’ikipe bakuze barihebeye.

Bitabira imikino yose ya APR FC

Ubwo bakiraga APR FC ivuye muri Kenya aho yegukanye igikombe cy’imikino ya Gisirikare
Bageneye Kapiteni, Manzi Thierry impano kuri uwo munsi

 

Aya mafoto yose yafashwe mbere ya COVID-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *