Ku mugoroba wo kuwa Kane tariki 17 Gashyantare, nibwo abakunzi ba APR FC bibumbiye muri Online APRĀ Fan Club Zone 5, basuye umunyamuryango wabo Kanzayire console uzwi ku izina rya Shangazi, umaranye igihe uburwayi bwa kanseri yo mu muhogo, bamushyikiriza ubufasha bwo kwivuza hanze,
Ni igikorwa cyateguwe kinashyirwa mu bikorwa n’abanyamuryango biyo Fan Club, uyu mubyeyi amaze igihe kitari gito arwaye agerageza kwivuriza mu Rwanda ariko birangira yoherejwe hanze, ni muri urwo rwego bagenzi be babana muri Online APR Fan Club begeranyije inkunga yabo maze bayishyikiriza Shangazi dore ko ubuvuzi akeneye buhenze cyane.
Usibye iyi Fan Club, abakunzi ba sport muri rusange nabo bagiye bakora uko bashoboye ngo bagerageze gukusanya inkunga yabo mu buryo bwo gutera inkunga uyu mubyeyi, ubwo buryo buracyakomeje nawe wifuza gutanga ubufasha wakohereza inkunga yawe kuri iyi nomero ya telefone igendanwa 0788528266 KANZAYIRE Console.