E-mail: administration@aprfc.rw

Omborenga Fitina: Kapiteni Manzi Thierry ni imwe mu ntwaro zikomeye zadufashije kwitwara neza umwaka ushize

Myugariro w’ikipe y’ingabo z’igihugu n’ikipe y’igihugu Amavubi Omborenga Fitina, atangaza ko kapiteni wa APR FC Manzi Thierry ari imwe mu ntwaro zikomeye zafashije iyi kipe kugera ku ntego zayo z’umwaka ushize kubera uruhare runini yagize haba mu kibuga no hanze yacyo.

Mu kiganiro yagiranye na APR FC Website kuri uyu wa kane, akaba yatangiye asobanura uburyo Manzi asabana n’abakinnyi bagenzi be ndetse no kubakebura mu kinyabupfura uhereye ku bakiri bato kugera ku bafite uburambe mu ikipe.

Yagize ati: ”Manzi ni kapiteni mwiza, yaradufashije cyane umwaka ushize ni umusore usabana n’abakinnyi bose, ntabwo afata igice kimwe cy’abakinnyi bakuze ngo abe ari bo yiyegereza gusa, oya yaba ukiri muto nka Annicet cyangwa abakuze mu ikipe yaba njyewe, Mangwende, Danny Butera, Djabel, Kevin n’abandi upfa kuba uri mu ikipe, ni kapiteni uzi kuyobora, iyo ukoze ikosa aragukebura mu ibanga ndetse no mu kinyabupfura bitagukomerekeje ku buryo ikosa ryawe urimenya kandi akaba yanakugira inama uko warikosora mu buryo butabangamiye buri wese, agira ibanga n’ikinyabupfura haba mu kibuga no hanze yacyo. Ni umukinnyi wo gufatiraho urugero rwiza urebye ni kapiteni ubikwiye.”

Manzi Thierry ateruye igikombe cy’intwari kimwe muri bitatu APR FC yegukanye umwaka ushize w’imikino

Omborenga akaba yakomeje atangaza ko iyo ikipe igiye kwinjira mu kibuga abibutsa byinshi bituma binjira mu mukino bazi ikibajyanye ndetse biteguye gutanga ibyo bafite byose.

Yagize ati: ”Mu rwambariro mbere y’umukino ndetse no mu kibuga adufasha byinshi cyane, arabanza akatwumvisha intego z’ikipe abayobozi badutumye gusohoza, agaciro k’umukino tugiye kwinjiramo, ibyo ubuyobozi n’abafana batwifuzaho, akanatwumvisha ko tugomba gutanga ibyo dufite byose kandi tukabikorera abo bose baba bakoze ingendo ndende kugira ngo baze gushaka ibyishimo. Natwe tujya mu kibuga twumva ko tugomba kwitanga tutizigamye tukavunikira abakunzi bacu baba baduhanze amaso.”

Omborenga Fitina aterwa ishema no kuba Manzi Thierry ari kapiteni wa APR FC

Kuba Manzi ari myugariro, bitanga icyizere kuri Fitina na bagenzi be bagezwaho ubutumwa biboroheye kuko buturuka inyuma bugana imbere bukanakwira ikibuga cyose.

Yakomeje agira ati: ”Kuba Kapiteni wacu ari muri ba myugariro bo hagati ni ikintu gifasha ikipe cyane, kuko aba ahagaze mu mwanya mwiza wo kuyoboreramo umukino abakinnyi bose bamukinira imbere bikanamworohera gutanga ubutumwa buva ku munyezamu Rwabugiri begeranye kugera kwa Danny wa nyuma uhagaze imbere y’izamu ry’umukeba, kuri ba myugariro bagenzi be iyo tumufite hagati yacu biradufasha cyane, tuba twumva nta kibazo kinini cyane turi buhure nacyo kuko adufasha guhagarara neza ndetse no kuba twatabarana iyo twugarijwe. Urebye ni imwe mu ntwaro zikomeye zadufashije kwitwara neza umwaka w’imikino ushize.”

Omborenga atangaza ko kuba kapiteni Manzi ari myugariro wo hagati bimufasha kuyobora neza umukino
Rutahizamu Mugunga Yves, umutoza mukuru Mohammed Adil Erradi, kapiteni Manzi Thierry n’umutoza w’abanyezamu Mugabo Alex nyuma yo kwegukana igikombe cy’intwari

Omborenga Fitina ni myugariro wa APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, yerekeje mu ikipe y’ingabo z’igihugu mu mwaka wa 2017, aturutse muri Topvar Topoľčany yo muri Slovakia. Guhera icyo gihe yabaye ntasimburwa muri APR FC ndetse akaba ari n’umwe mu bahesheje ikipe ibikombe bitatu yegukanye umwaka ushize w’imikino.

Kapiteni Manzi Thierry we yazamukiye mu ishuri ry’umupira w’amaguru ry’Isonga, akomereza i Rubavu muri Marines FC yaje kuvamo yerekeza muri Rayon Sports yanabereye kapiteni umwaka umwe wa 2018-19 ari naho yaje kuva yerekanwa nk’umukinnyi wa APR FC Tariki 1 Nyakanga 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published.