E-mail: administration@aprfc.rw

Omborenga Fitina: Gukina imikino 28 ugakubitiraho n’imyitozo myinshi twakoraga igihe kikagera ukifungirana mu nzu byari bibabaje

Myugariro w’iburyo wa APR FC, Omborenga Fitina yatangaje ko yagowe cyane n’ingamba zo gukumira icyorezo cya Coronavirus cyadutse mu mpera z’umwaka wa 2019, kikaza guhagarika ibikorwa bya siporo kuwa 15 Werurwe 2019.

Ni mu kiganiro twagiranye kuri uyu wa Kabiri aho yadutangarije ku mukinnyi wabigize umwuga byamugoye cyane nyuma yo gukina imikino 28 ndetse n’imyitozo ya buri munsi, igihe kikagera akifungirana mu rugo rimwe na rimwe atemerewe gusohoka mu nzu.

Yagize ati: ”Ni ibihe byari bigoye cyane kwiyakira ko tuzongera gukina ntitwabyiyumvishaga, ku mukinnyi wabigize umwuga utunzwe gusa no gukina umupira w’amaguru bakakubwira ngo wirirwe mu nzu udasohoka mu by’ukuri byarangoye kubyakira, kuba wari urangije gukina imikino 28 ugakubitiraho n’imyitozo myinshi twakoraga, igihe kikagera bikaba ngombwa ko wifungirana mu nzu, imyitozo itemewe mu by’ukuri byari bibabaje cyane.”

Omborenga Fitina ari mu bakinnyi 31 ba APR FC bapimwe icyorezo cya COVID-19 kuwa Mbere Tariki 29 Nzeri
Yishimiye kugaruka mu kazi

Ku ikubitiro ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19 zafashwe Tariki ya 15 Werurwe ubwo APR FC yari yagiye gukina i Rusizi umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona birangira igarutse idakinnye hirindwa ikwirakwiza ry’iki cyorezo, guhera uwo munsi ibikorwa bya siporo byarahagaritswe mu gihugu hose maze Leta ihangana no kugihashya zarimo n’ingamba za Guma Mu Rugo itaremereraga abantu gusohoka mu nzu zabo.

Omborenga w’imyaka 24, akomeza atangaza ko yakiranye ibyishimo itangazo rya Minisiteri ya siporo ryo gukomorera ibikorwa bya siporo mu gihugu hose.

Yagize ati: ”Itangazo naryakiriye neza cyane n’ubwo atari njyewe gusa kuko abakinnyi n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange ni ibintu byabashimishije cyane, igihe cyo gukora kirageze, iyo igihe cyo gukora kigeze buri muntu aba afite ingamba nshya azanye bikanamushimisha ko ako kazi agasubiyemo tugiye gukorana imbaraga nyinshi cyane kugira ngo tugaruke vuba ku rwego twari turiho umwaka ushize.”

Tariki ya 15 Werurwe nibwo ibikorwa bya siporo byahagaritswe mu gihugu hose maze APR FC iva i Rusizi idakinnye umukino w’umunsi wa 24 na Espoir FC
Ubwo Omborenga Fitina yambikwaga umudali nyuma yo gufasha APR FC kwegukana igikombe cy’intwari 2020

Akurikije uko ikipe y’ingabo z’igihugu yitwaye umwaka ushize, Fitina atangaza ko umwaka utaha uzaba mwiza cyane kuri APR FC kuko yiyubatse ikongeramo abakinnyi biganjemo abakiori bato ndetse n’abafite ubunararibponye mu marushanwa nyafurika.

Yagize ati: ”Ikipe yariyubatse cyane bishoboka, yongeyemo abakinnyi beza cyane kandi bakiri bato ugakubitiraho na Jacques Tuyisenge umenyereye amarushanwa nyafurika, ikipe y’umwaka utaha ifite byinshi igiye kudufasha abashya bafatanyije n’abari basanzwe ndumva tuzitwara neza cyane kurusha umwaka ushize tukabasha kugera ku ntego zacu.”

 

Aha amahirwe menshi ikipe y’ingabo z’igihugu ko izisubiza igikombe cya shampiyona umwaka utaha.

”Kugeza ubu biragoye kumenya uwo muzahatanira igikombe kuko amakipe yose yariyubatse gusa twe bitewe n’uko twiyubatse uyu mwaka wakubitiraho ikipe yitwaye neza umwaka ushize, ndaha amahirwe menshi ikipe y’ingabo z’igihuguko izisubiza igikombe cya shampiyona ya 2010-21”

Umwaka ushize w’imikino APR FC yakinnye imikino 28 y’amarushanwa y’imbere mu gihugu ari yo igikombe cya shampiyona cyari kigizwe n’imikino 28, igikombe cy’intwari cyakinwe imikino itatu ndetse n’icy’amahoro cyakinwe imikino ibiri n’ubwo yaje kuba impfabusa kubera gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19. Yaje kwegukana igikombe cya shampiyona 2019-20 idatsinzwe umukino n’umwe ndetse n’icy’intwari cya 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published.