E-mail: administration@aprfc.rw

Ombolenga Fitina: ‘’AS Kigali ntizongera kudukuraho amanota’’

Myugariro w’iburyo wa APR FC ndetse n’ikipe y’Igihugu Amavubi Ombolenga Fitina, atangaza ko imikino Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yahuyemo na AS Ki gali umwaka ushize wa shampiyona yabahaye isomo rikomeye ku buryo iyi kipe y’umujyi  itazongera kubakuraho amanota mu irushanwa iryo ari ryo ryose.

Ibi yabitangarije umunyamakuru wa APR FC, mu kiganiro bagiranye kuri uyu wa gatatu agaruka ku myiteguro ya shampiyona ya 2019-2020 izatangira kuri uyu wa gatanu Tariki ya 04 Ukwakira 2019, APR FC ihura na AS Kigali yamaze gutwara igikombe kiruta ibindi (Super Cup) mu mwaka wa 2018-19 itsinze Rayon Sports kuri penaliti 3-1 kuri uyu wa Gatatu kuri Stade Amahoro.

APR FC ntabwo yabashije kwitwara neza mu gikombe cy’Agaciro Football Tournament 2019

APR FC yarangije umwaka wa shampiyona idatwaye igikombe na kimwe ndetse inanganya ibitego 2-2 na AS Kigali mu mukino wo kwishyura wa shampyona wahise unatakaza icyizere cyo kwegukana iki gikombe ku ikipe y’Ingabo z’Igihugu, dore ko haburaga imikino ine gusa ngo shampiyona ya 2018-19 isozwe. Yanasezereye kandi APR FC muri 1/8 cy’igikombe cy’amahoro ku giteranyo cy’igitego 1-0 mu mikino yombi.

APR FC kandi yaje kwitabira irushanwa ry’Agaciro  Football Tournament 2019 ntiyabasha kwegukana igikombe isorezwa ku mwanya wa kane, nyuma yakinnye umukino wa gicuti utegura shampiyona inganya 0-0 na Kiyovu Sports kuwa gatanu Tariki 27 Nzeri,

Uyu musore yizeye kwitwara neza muri Shampiyona ya 2019-20

Uyu myugariro w’iburyo asanga iyi mikino yose yarabaye isomo ryiza ku batoza bashya b’iyi kipe ndetse yatumye barushaho gusobanukirwa umupira wo mu Rwanda hamwe n’amakipe bazaba bahanganye muri Shampiyona.

Yagize ati: ‘’ Agaciro Football Tournament 2019 ntabwo twitwaye neza, ahanini umutoza yakoresheje ririya rushanwa nko kwiga ikipe ye urwego iriho ndetse no kureba abo bahanganye. Twari tumaze gukina na Heroes FC tuyitsinda ibitego 3-0, ndetse na Gasogi United nayo twatsinze 3-0.  Mu Agaciro nibwo yari agiye guhura n’amakipe akomeye, nemeza ko ririya rushanwa ryamuhaye isomo ku miterere y’umupira wacu ndetse no kumenya birushijeho uburyo azajya apanga abakinnyi be.”

Agira icyo avuga ku mukino wa mbere wa shampiyona, Ombolenga asanga ikipe nshya bafite kugeza ubu ikomeye cyane kuri buri mwanya nubwo AS Kigali nayo yiyubatse cyane ndetse batigeze batsinda umwaka ushize itagomba kubakuraho amanota.

Ati: ‘’Ubu ibintu byarahindutse cyane, yego AS Kigali yaguze abakinnyi bakomeye ndetse abenshi muri bo banafite ubunararibonye, ariko natwe twariyubatse bihagije. Twongereyemo abakinnyi bakiri bato kandi banafite uburambe kuri buri mwanya ndetse n’abatoza beza ku buryo nakwemeza ko (AS Kigali) itazongera kudukuraho amanota mu mwaka wa shampiyona tugiye gutangira, kuko intego kandi duhuriyeho twese ni ugutwara igikombe cya shampiyona ya 2019-20.

Agira ubutumwa aha abafana batishimiye imyitwarire ya APR FC haba mu mwaka wa shampiyona, ndetse n’amarushanwa yawukurikiye, Ombolenga atangaza ko umwaka utaha ari uwo kubasubiza icyizere ndetse n’ibyishimo.

Ati: ‘’ Kuba abafana batishimye byo ndabumva kuko tutitwaye neza umwaka ushize, Cecafa Kagame Cup 2019 ndetse n’Agaciro Football Tournament 2019. Umwaka utaha intego ni ukubashimisha tukabaha igikombe cya shampiyona ndetse n’icy’amahoro kuko ikipe dufite irabitwemerera. Nabasaba kudacika intege bagakomeza kudushyigikira natwe ntituzigera tubatenguha’’

Yakinnye umukino wose wa gicuti APR FC yananyijemo na Kiyovu Sports

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ikaba ikomeje gukorera imyitozo ku kibuga cya Shyorongi, iyobowe n’abatoza bayo bakuru bayobowe na Mohammed Adil Erradi, abakinnyi bose uko ari 25 bakaba bari kumwe, bameze neza ntawe ufite ikibazo cy’imvune.

APR FC izakirwa na AS Kigali kuwa Gatanu Tariki 04 Ukwakira 2019, mu mukino ufungura Shampiyona ya 2019-20 kuri Stade ya Kigali saa cyenda z’igicamunsi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.