Nyuma yo kwegukana igikombe kiruta ibindi mu Rwanda, ikipe ya APR FC igiyeye gukomereza gahunda yayo y’imyitozo i Rubavu kugeza kuwa Gatatu ari nabwo izagaruka i Kigali.
APR FC nyuma yo kwegukana Super Cup itsinze Mukura VS ibitego bibiri ku busa igahabwa igikombe, ndetse na sheki ya miliyoni eshanu (5,000,000) APR FC yamaze kwemeranya na Etincelles gukina umukino wa gishuti kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha saa yine (10H00).
Usibye abakinnyi icyenda bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’umutoza Jimmy Mulisa bo baraye basubiye i Kigali, abandi bose bagumye i Rubavu nabo bazavayo kuwa Gatatu bamaze gukina Etincelles. Nkuko tubikesha gahunda y’umutoza Petović, uyu munsi saa cyenda n’igice (15H30) baraza gukora imyitozo, ku munsi w’ejo kuwa Mbere bakazakota inshuro ebyiri mu gitondo saa tatu (09H00) ndetse na saa kumi (16H00)