Ikipe ya APR FC iheruka kwegukana igikombe cya Super Cup, yagarutse i Kigali kuri uyu wa Gatatu nyuma y’iminsi itandatu yari imaze iri i Rubavu ikorera imyitozo ndetse ikanahakinira umukino wa gishuti yatsinze Etincelles 3-0.
Petroivć kuri uyu wa Kane yahaye abasore be ikiruhuko nyuma yo kuva i Rubavu bakagaruka i Kigali aho bagomba gukomeza bitegura shampiyona ya 2018-2019, nyuma y’ikiruhuko cy’umunsi umwe, kuri uyu wa Gatanu saa cyenda n’igice (15H30)i Shyorongi nibwo APR FC igomba gukomeza gahunda y’imyitozo.
Tubibutse ko umukino uzahuza APR FC na Amagaju FC ariwo uzafungura shampiyona ya 2018-2019 izatangira tariki 19 Ukwakira, ndetse ni nawo mukino APR FC izahabwaho igikombe cya shampiyona yegukanye umwaka ushize.