Igitego kimwe ku busa kibonetse ku munota wa nyuma cya Rayon Sports, nicyo gikiranuye aya makipe yombi yari yananiwe kwikiranura mu minota 90′ y’umukino.
Igitego rukumbi cyabonetse ku munota wa 93′ gitsinzwe kuri penalite itavuzweho rumwe n’abari kuri stade Amahoro bakurikiranaga uyu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona, nyuma y’uko umusifuzi wo ku ruhande yazamuye igitambaro yinjira no mukibuga byerekana ko ari ikosa rikorewe murubuga rw’amahina.
Ikipe ya APR FC niyo yatangiye yotsa igitutu Rayon Sports ndetse yanagiye ibona uburyo bwinshi imbere y’izamu rya Rayon Sports gusa bagorwa cyane kubyaza umusaruro amahirwe bagiye babona bibabera ibamba
Ubusanzwe uyu mukino, niwo mukino muri shampiyona y’icyiciro cya mbere niwo ukurikirwa n’abakunzi b’umupira w’amaguru, bitandukanye n’indi mikino yabahuje mbere, abafana bagiye bavuga ko batashimishijwe n’umukino w’uyu munsi kuko amakipe yombi yakinnye umukino wo kugarira cyane.
Nyuma yo gutsindwa uyu mukino ku ruhande rwa APR, byatumye amanota yarushaga Rayon Sports hagabanukaho amanota atatu APR ifite amanota 54, mu gihe Rayon Sports ya kabiri igize amanota 51.