APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na AS Kigali mu mukino w’umunsi wa makumyabiri na Gatandatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league kuri uyu wa Gatanu kuri stade ya Kigali i Nyamirambo 15h30′.
Nyuma y’iyi myitozo ya nyuma, twaganiriye na Rusheshangoga Michel, tumubaza niba ku ruhande rwabo nk’abakinnyi bagifite ikizere cyo kuzegukana igikombe cya shampiyona nyuma y’uko banganyije na Kiyovu Sports.
Ati “Nibyo ntabwo ejo bundi byatugendekeye neza nkuko twabyifuzaga mu mupira ni kuriya ibisubizo nka biriya biragora kubyakira ariko urabyakira ahubwo ugategura ibiri imbere, ku ruhande rwacu ntabwo turakurayo amasoturacyafite ikizere rwose cyane ko tugifite imikino igera kuri itanu yose, ubwo icyo dusabwa n’ugutsinda imikino yose dusigaje naho ubundi turacyafite ikizere”.
Michel kandi twamubajije uko biteguye ikipe AS Kigali. Ati ” Ikipe ya AS Kigali n’ikipe nziza inafite abakinnyi beza twese turaziranye bamwe twaranakinanye muri APR ku ruhande rwacu twiteguye neza, abakinnyi bose bameze neza, abatoza bakomeje kutuganiriza, ubuyobozi bwakoze ibyabo bibareba abakinnyi nitwe dufitiye ideni buri muntu wese ufite ahao ahuriye na APR FC, gusa ndabizeza ko ubu nta kosa na rimwe twemerewe gukora”.
Kugeza ubu APR FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 58 mu mikino 25 imaze gukina, mu gihe AS kigali bazakina nayo iri ku mwanya wa 6 ikaba ifite amanota 33 mu mikino 25 nayo imaze gukina.