Shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league igeze ku munsi wayo wa cumi na gatanu, irakomeza mu mpera z’iki cyumweru guhera kuri uyu wa Gatanu.
Ikipe ya APR FC ikaba izakira Police FC kuri iki Cyumweru saa cyenda n’igice (15h30′) kuri stade ya Kigali i Nyamirambo. Uyu munsi APR FC ikaba ikome kwitegura uyu mukino, uyu munsi nabwo bakaba bakoze imyitozo inshuro ebyiri ku munsi mu gitondo ndetse na nimugoroba, abakinnyi bose bakaba bitabiriye imyitozo.
Umutoza Jimmy Mulisa nyuma y’iminsi itatu bamaze bakora kabiri k’umunsi, akaba yisemo guha abasore be ikiruhuko ku munsi w’ejo kuwa Kane. Kugeza ubu abandi bakinnyi bose bameze neza usibye myugariro Rugwiro Herve ufite ikibazo cy’umuntsi wo mu itako binagaragara ko atazagaragara mu mukino barimo kwitegura.