Nyuma y’iminsi bamaze bakora imyitozo, APR FC ku munsi w’ejo izakina umukino wa gishuti n’ikipe yo mu karere ka Rubavu Marines FC saa saba zuzuye (13h00) kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Ubu APR FC ikaba isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Marines ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu. Umunya Serbia utoza iyi kipe yavuze ko imikino ya gishuti ari ingenzi cyane cyane mu gihe nk’iki shampiyona iba itarimo gukinwa.
Ati: nibyo koko ejo tuzakina na Marines FC, imikino ya gishuti ni ingenzi cyane cyane mu bihe nk’ibi iyo shampiyona itarimo gukinwa kugura ngo bifashe abakinnyi gukomeza bameze neza naho gukora imyitozo yonyine nta mukino ukina ntacyo bimra byose bigomba kuzuzanya.
Tubibutse ko mu mukino wa gishuti uheruka guhuza aya makipe yo Marines yatsinze APR FC ibitego 3-2 wari umukino wo gufasha umutoza Zlatko kureba urwego rw’abakinnyi yari agiye gutangira gutoza dore ko aribwo yari agitangira akazi muri APR.