Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Nyuma y’iminsi 25 Mugisha Gilbert agarutse mu kibuga


Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’Ingabo z’Igihugu Mugisha Gilbert, yatangiye imyitozo nyuma y’imvune yagiriye mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona APR FC yakinnye na Gasogi Utd umukino APR FC itsinze ibitego 2-0.

Mugisha Gilbert ni umwe mu bakinnyi bashya bongewe muri APR FC uyu mwaka avuye mu ikipe ya Rayon Sports, akaba yaragize ikibazo mu kagombambari ubwo bakinaga na Gasogi Utd tariki 5 Werurwe kuri stade ya Kugali i Nyamirambo, byanatumye atagaragara mu mikino yindi yakurikiyeho wa shampiyona.

Kugeza ubu, Mugisha Gilbert akaba amaze iminsi atagaragara mu kibuga ari nako akurikiranwa n’abaganga, ubu akaba yatangiye imyitozo arimo akorana n’abagenzi be, bitegura imikino ya ⅛ y’Igikombe cy’Amahoro igomba gukomeza kuva tariki ya 4 Mata 2022.

4 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *