Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Nyuma y’ikiruhuko cy’umunsi umwe APR FC irakomeza imyitozo kuri uyu wa Mbere

Ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC nyuma yo kubona ikiruhuko kuri iki Cyumweru, irakomeza imyitozo kuri uyu wa Mbere yitegura shampiyona igomba gutangira tariki ya 01 Gicurasi 2021 nk’uko byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa.

Umutoza Adil Mahamed akaba yahisemo kuruhura abasore be kuri iki Cyumweru nyuma y’iminsi ibiri bari bamaze batangiye imyitozo ni nyuma y’igihe kirekire abakinnyi batabasha guhura ngo bakorere hamwe imyitozo.

Umutoza Adil n’abasore be bakaba bagomba gukomeza imyitozo kuri uyu Mbere bakore kabiri ku munsi mu gitondo saa tatu (09h00) ndetse na nimugoroba saa cyenda (15h00) nk’uko tubikesha gauhunda y’umutoza.

Kugeza ubu abakinnyi bose bakaba bameze neza nta mvune ndetse nta n’ubundi burwayi bwatuma hari umukinnyi utabasha kwitabira imyitozo kuri uyu wa Mbere ikorerwa ku kibuga cya Shyorongi aho APR FC isanzwe ikorera imyitozo.

3 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *