E-mail: administration@aprfc.rw

Nyuma y’ikiruhuko APR FC irakomeza imyitozo kuri uyu wa Gatatu

APR FC irakomeza imyitozo kuri uyu wa Gatatu

Ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC nyuma yo kubona ikiruhuko kuri uyu wa Gatandatu irakomeza imyitozo kuri uyu wa Gatatu yitegura gukomeza imikino ya shampiyona igomba gukomeza tariki 10 Kamena aho ikipe ya APR FC izakirwa na Bugesera FC.

Umutoza Adil Mahamed yari yahisemo kuruhura abasore be kuva kuwa Gatandatu nyuma y’iminsi ibiri bari bamaze bakinnye na AS Kigali umukino wa shampiyona y’amakipe umunani yazamutse mu matsinda ari nayo makipe agomba kwishakamo ikipe izatwara igikombe cya shampiyona.

Umutoza Adil yari yatanze ikiruhuko ku basore be

Umutoza Adil n’abasore be bakaba bagomba gukomeza imyitozo kuri uyu wa Gatatu aho baza gukora rimwe ku munsi ni mugoroba saa cyenda (15h00) nk’uko tubikesha gahunda y’umutoza.

Kugeza ubu abakinnyi bose batahamagawe mu ikipe y’igihugu bakaba bameze neza nta mvune ndetse nta n’ubundi burwayi bwatuma hari umukinnyi utabasha kwitabira imyitozo kuri uyu wa Gatatu ku kibuga cya Shyorongi aho APR FC isanzwe ikorera imyitozo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.